
Guhoberana biba mu muco wacu ariko akenshi bikorwa mu gihe abantu basuhuzanya cyane cyane abadaherukana. Guhoberana rero byagombye gukorwa kenshi by’umwihariko ku bana. Abana barabikeneye cyane kuko bibafasha gukura neza. Dore zimwe mu mpamvu ugomba guhobera umwana buri munsi :
- Bumva bafite umutuzo mu marangamutima yabo bakumva bakunzwe mu miryango yabo ndetse bakanavuga ibyo batekereza nta bwoba
- Guhobera abana bituma bamenya ubwenge. Abana bagaragarijwe urukundo bakiri bato babasha kwiga neza no gufata mu mutwe.
- Guhobera abana bibagabaniriza stress. Mu gihe hari ikintu kibagoye cyangwa barakaye fata akanya uhobere umwana bizatuma yirekura akongera akagira amarangamutima ameze neza.
- Bituma umwana yigirira icyizere, bakikunda uko bameze bikazatuma baba abantu bakuru bifitiye icyizere.
- Bifasha mu kubakosora (discipline). Akenshi umwana iyo yakosheje ababyeyi bahita bamuha igihano ako kanya nyamara ushobora kubanza ukamuhobera, akabanza agatuza noneho ukaza kumukosora nibwo abasha kumva neza ibyo umubwira.
- Guhobera abana bibafasha mu kwerekana urukundo. Iyo uhobereye umwana yumva akunzwe kandi akumva umubyeyi umuhobera amwumva mu marangamutima ye. Ibi bifasha mu guhuza urugwiro ndetse nawe akazabasha guhobera abandi abereka urukundo.
- Guhobera abana bituma bagira ubuzima bwiza. Kubahobera bifasha mu gutuma abasirikare b’umubiri bakora neza ndetse bigabanya no kubabara.
- Guhobera abana bituma mwese mwishima. Guhoberana bimera nko guseka bituma ibihe biba byiza kuri mwembi. Mu gihe umwana afite ubwoba cyangwa ababaye biramufasha.
Uko ugomba guhoberana umwana neza
Hobera umwana kenshi gashoboka. Byibura
muhobere abyutse, agusezera ngo ajye ku ishuri, avuye ku ishuri, cyangwa wowe
uvuye ku kazi, mbere y’uko yoga, mbere yo kuryama, ndetse n’igihe avuze ikintu
cyiza cyangwa akoze ikintu cyiza.
Niba umwana adashaka kuguhobera
ntubikore ku ngufu, ariko ntubireke burundu ushakishe igihe cyiza cyo
kumuhobera. Ntumuhatire guhobera abashyitsi cyangwa abandi bantu atabishaka ,
mubwire ubundi buryo yasuhuzanya adahoberanye.
Abana bakuru bari muri mu bugimbi hari
igihe banga guhoberana bisimbuze kubakoraho mu bundi buryo, mu misatsi, ku
rutugu, mu ntoki,.