Impanuka ikomeye y’imodoka yatwaye ubuzima bwabasaga 10

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2019, i Rubengera mu karere ka Karongi habereye impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi ya kompanyi UGUSENGA yavaga i Kigali ijya i Rusizi, abantu 8 bakaba bahise bapfa abandi barakomereka ariko amakuru ava ku bitaro byajyanyweho inkomere aravuga ko hari abandi bapfuye bageze kwa muganga.

SSP Ndushabandi JMV, umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko iyo mpanuka yabaye mu masaha ya saa moya za mugitondo, imodoka ikaba yaguye igeze i Rubengera ahantu hahanamye kuburyo yaguye kure y’umuhanda.

SSP Ndushabandi avuga ko abantu 8 bahise bapfa naho abandi 17 bagakomereka. Ku rundi ruhande ariko, umwe mu bakozi b’ibitaro bya Kibuye byahise bijyanwaho inkomere, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko hari abahageze bagahita bapfa. Yagize ati: “Abakomeretse bari kugera hano ni benshi ariko hari abo bari kwakira bagahita bapfa, bakomeretse cyane”

SSP Ndushabandi avuga ko imodoka yari ifite akagabanyamuvuduko ndetse ikaba yari inafite icyemezo cy’ubugenzuzi bw’ibinyabiziga (Controle Technique), hakaba hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyaba cyateye impanuka. Gusa avuga ko ibyo byangombwa bidahagije byonyine ahubwo abashoferi nabo bagomba kugira amakenga, kuko hari n’abagera ahamanuka bagakora ibyitwa gutera indobo (Point Mort).

SSP JMV Ndushabandi avuga ko kuba impanuka yabereye i Rubengera saa moya za mugitondo, hatabura no kwibazwa ku masaha yahagurukiye i Kigali ndetse n’igihe uwari uyitwaye byamutwaye mu kuva mu rugo no kwitegura urugendo, kuburyo n’umunaniro cyangwa ibitotsi nabyo bishobora kwibazwaho.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *