Impanuka mu mujyi wa Kigali, Imodoka yataye umuhanda yinjira mu nyubako ya CHIC.

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 16 Ukuboza 2021 mu masaha ya saba z’amanywa , imodoka y’ivatiri yakoze impanuka idasanzwe iboneza mu nyubako ya CHIC mu gice cyo hasi ahari ibikorwa bya Kampani ya RODAS, imbere ya parikingi iteganye n’umuhanda werekeza ku kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare NISR.

Iyo modoka yaje yinjira aho abantu binjirira, igonga ushinzwe umutekano (Umusekurite), irakomeza yinjira mu iduka ricuruza ibintu bitandukanye isangamo umuntu, ariko ku bw’amahirwe ntawahasize ubuzima usibye abakomeretse bikabije.

Ababonye iyo mpanuka iba barimo abapakurura ibicuruzwa baketse ko uwari utwaye iyo modoka ashobora kuba yanyweye ibiyobyabwenge, kuko urebye uburyo yaje ikinjira mu nyubako ya CHIC bigaragara ko atari ukubura feri.

Iyi modoka yaje yinjira aho abantu binjirira, igonga ushinzwe umutekano (Umusekurite), irakomeza yinjira mu iduka ricuruza ibintu bitandukanye isangamo umuntu, ariko ku bw’amahirwe ntawahasize ubuzima

Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda n’zizndi nzego zibishinzwe bahise batangira gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka


auto ads

Recommended For You

About the Author: Chaba Ally Promo

Entertainment & Music

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *