
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) yatangaje ko imvura yaraye iguye ku mugoroba w’itariki ya 02 Werurwe 2020 kugeza mu ijoro rishyira tariki 3 yahitanye abantu bane abandi 13 barakomereka ndetse inasenya inzu 42.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Kayumba Olivier, yabwiye Radiyo Rwanda ko iyi mvura yibasiriye Uturere dutandukanye turimo Gasabo, Kicukiro, Gakenke, Rusizi, Gisagara, Rutsiro, Gicumbi ndetse na Ngororero.
Yavuze ko yanangije ibindi bikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda, ibiraro n’amapoto y’amashanyarazi.
Ati “Tumaze gupfusha abantu bane, abakomeretse ni 13, inzu 42 zasenyutse, amatungo atanu yapfuye. Imihanda itatu yangiritse, ibiraro bine, amapoto atanu y’amashanyarazi na Kiliziya imwe yagizweho ingaruka.”
Yakomeje avuga ko aya makuru ari ayo bakusanyije guhera hagati ya saa mbili na saa tatu zo mu ijoro.
Kayumba yongeyeho ko imvura yaraye iguye yibasiriye cyane cyane Akarere ka Gasabo n’aka Gakenke uretse ko bagikusanya amakuru kugira ngo bamenye uko ubutabazi bw’ibanze bwakozwe.
Yongeyeho ko kuri uyu wa Kabiri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi iteganya gusura abahuye n’ibiza kugira ngo ifashe abakeneye ibikoresho by’ibanze.
Imvura yaguye ku mugoroba w’itariki ya 01 Werurwe yo yahitanye umuntu umwe abandi 11 bayikomerekeramo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere ( Meteo Rwanda) cyatangaje ko ahenshi mu gihugu mu mezi ya Werurwe, Mata na Gicurasi azwi nk’igihe cy’itumba, hazagwa imvura iri hejuru y’isanzwe igwa muri icyo gihe.
Meteo Rwanda yatangaje ko izo mpinduka zizaterwa n’uko ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari cyane iya Pasifika buri hejuru muri iyi minsi, icyakora ngo bukazagenda bugabanuka uko iminsi ishira.
Mu turere twa Ngoma, Kayonza, Kirehe, igice gito cy’Akarere ka Rwamagana ndetse n’igice gito cy’Akarere ka Bugesera byombi bihana imbibi n’Akarere ka Ngoma hateganyijwe imvura izaba iri hagati ya milimetero 320 na 400.
Mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, Umujyi wa Kigali, Uturere tw’Intara y’Amajyepfo havuyemo Akarere ka Nyamagabe n’igice cy’Akarere ka Nyaruguru gihana imbibi n’Akarere ka Gisagara na Huye, hateganyijwe imvura izaba iri hagati ya milimetero 400 na 500.
Bikazaba ari nako bimeze mu turere twa Nyagatare, Gatsibo n’igice cy’Akarere ka Rwamagana na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ni mu gihe mu turere twose tugize Intara y’Iburengerazuba, Akarere ka Nyamagabe n’igice cy’Akarere ka Nyaruguru gihana imbibi n’Akarere ka Rusizi hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 500 na 600.
Iri teganyagihe ryerekana ko imvura izagwa idasanzwe nyuma y’uko kuva mu mpera za 2019 u Rwanda rwaranzwe n’imvura nyinshi yangije byinshi igatwara n’ubuzima bw’abantu.