Imyaka 5 irashize umuhanzi Akay 47 yishwe. Ni iki cyamwishe?Ucyekwa arakidegembya.Akagambane

Umuhanzi ukomoka muri Uganda waririmbaga injyana ya Dancehall ariwe
Emmertone Mayanja uzwi cyane nka Akay 47 akaba umuvandimwe wa Chameleone ku munsi w’ejo imyaka itanu yari yuzuye avuye ku isi yishwe.

Urupfu rw’uyu muhanzi ntago nanubu rurava mu mitwe y’abanyaUganda ndetse n’abakunzi b’ibihangano bye bagiye batandukanye. Uyu muhanzi wamenyekanye cyane ku ndirimbo ye yise Champion, yishwe ubwo yari ari gusangira n’inshuti ze ubwo bari bari muri bar yitwa Team No Sleep Bar.

Akay 47 yakoreshaga imbaraga ku rubyiniro ahimisha abafana be

Ubwo bari bari gusangira uyu muhanzi yaje kwatakwa n’abasore batamenyekanye gusa hari harimo uwitwa Mumbere wakoraga aho akora imirimo yo kurinda umutekano w’iyi bar akanaba ushinzwe isuku aho. Uyu ariko ngo wanagize uruhare runini rwo kwivugana uyu muhanzi; yahise atoroka bikaba bicyekwa ko ngo yaba yibereye ahitwa Kasese mu gace ka Bwere ku mupaka wa Congo.

Uyu akaba ngo atari gukurikiranwa bikaba arizo mpungenge abakunzi ba AKAY 47 bakomeje kugira bavuga ko byari akagambane gakomeye.

Akay 47 azwi cyane ku ndirimbo ye yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2011 yise Champion ndetse nyuma anashyira hanze izindi zirimo
Yono, Kaleba , Moving Star , Nalongo wange , Tukikolemu .

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Machad Richard Nshimiyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *