Imyiteguro y’akataraboneka ibanziriza ubukwe bwa Priyanka Chopra na Nick Jonas (Amafoto)

Nyuma y’amezi ane Umushabitsi akaba n’Umukinnyi wa film ukomeye, Priyanka Chopra n’icyamamare Nick Jonas wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahishuye urukundo rwabo, bagiye kurushinga.

Muri Nyakanga 2018 nibwo umuhanzi Nick Jonas yambitse Umuhindekazi Priyanka Chopra impeta ishimangira umubano bafitanye nyuma y’amezi abiri bakundana.

Priyanka Chopra w’imyaka 36 na Nick Jonas ufite 26 bazashyingirwa mu birori bizitabirwa n’ibyamamare bitandukanye, bizabera mu Ngoro ya Taj Umaid Bhawan iri mu Mujyi wa Jodhpur mu Buhinde.

Ibirori bibanziriza umunsi w’ubukwe birarimbanyije ndetse abatumirwa batangiye kugera aho bizabera. Ni inyubako yishyurwa $60,000 mu ijoro rimwe.

Abahageze bari kwakirwa n’umurishyo w’ingoma gakondo z’abakaraza bakomeye mu Buhinde.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye guhererekanya amafoto n’amashusho agaragaza imyiteguro iri ahazabera ubukwe ku wa 2 Ukuboza 2018.

Ku wa 28 Ugushyingo 2018, ni bwo Chopra na Jonas batangiye ibirori mu mihango y’amasengesho yo mu muco w’Abahinde yabereye iwabo w’umukobwa.

Byakurikiwe n’ibindi byabereye mu nyubako ya Mehrangarh Fort, ndetse ababyitabiriye bari bambaye ku buryo bugaragaza umuco w’Abahinde.

Ubukwe buzabera muri imwe mu Ngoro zisigaye mu Buhinde ya Umaid Bhawan. Hateganyijwe imihango ibiri irimo uw’Abahinde n’uwa Gikirisitu, uzanayoborwa na se wa Nick.

Ibyamamare bibutegerejwemo ni Dwayne “The Rock” Johnson, Armie Hammer, Lupita Nyong’o na Kelly Ripa.

Mu gihe hari abatangiye kuhagera ku wa 29 Ugushyingo 2018, inshuti magara ya Chopra, Meghan Markle yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane yitwa ’Suits’ utwite imvutsi n’umugabo we, Igikomangoma Harry ntibazaboneka muri ubu bukwe.

Chopra yatangarije Entertainment Tonight ko azaba yambaye “neza kandi yikwije.”

Umuryango mushya kandi urateganya gukorera ibindi birori by’ubukwe muri Amerika, aho umugabo akomoka.

Uyu Muhindekazi yamamaye muri film y’uruhererekane ya ‘Quantico’, yanabaye Nyampinga w’Isi mu 2000. Yahuriye bwa mbere na Jonas mu birori byo gutanga ibihembo bya Oscars mu 2017.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *