
Mu mezi atarenga 7 zari atandukanye n’uwari umugabo we akaba na se w’abana be babiri Diamond platnumz nibwo hatangiye guhuhwisa ko uyu mugabo yaba yarahise ajya mu mu rukundo na Diamond bikab aribyo byatumye aba bombi batandikana .
Uyu muherwekazi nyuma yo kumva amagambo nkayo byamuniye kwihanga gukomezwa kubabazwa n’uyu mukobwa Hamisa Mobetto kugeze ubu iyo abonye hari ikintu gituma avuga amagambo kuri we batukana kakahava .
Ubwo uyu mukobwa yizihizaga isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 28 Zari yerekeje mu mugi wa Londre maze Polisi iza kumufata maze Hamissa asakaza inkuru ko bamufunze kubera guhindura Imyaka no gukoresha impapuro mpimbano .
Zari nawe abinyujije ku rubuga rwe rwa snapchat yagize ati “Urakoze Nyagasani ku isabukuru yanjye y’amavuko. Indi ndaya itagira aho ibarizwa yashyize hanze impapuro zanjye za Leta. Wa ndaya we ni muri 1980 wabyemera utabyemera. Nafunzwe umunsi wose ku mpamvu z’ubwenegihugu. Nshimishijwe no kongera gutuma udasinziraho amajoro macye bwahaha… imyaka 43 ntisa nanjye.”
Intambara hagati ya Zari na Kamisa ku mbuga nkoranyambaga imaze igihe kitari gito, ariko bisa nkaho Zari ari kuyitsinda bitewe no gushyigikirwa na Diamond Platnumz.
Ni mu gihe Diamond aherutse gufata iya mbere mu kwifuriza Zari isabukuru nziza y’imyaka 38 amaze avutse, isabukuru yabaye ku wa 23 Nzeri.
Mu butumwa burebure yanditse, Diamond yashimiye uyu mugore kuba yaramubyariye abana babiri beza, ndetse amuhamiriza ko ibyaba byose azahora amwubaha kandi atazigera amuvuga nabi.
Nsanzabera Jean Paul
www.kigalihit.rw