
Ku itariki ya 21 Nzeri 2018 nibwo isosiyete y’itumanaho ya Airtel-Tigo yatangiye poromosiyo ya Yora cash aho byati biteganyijwe ko abantu basaga 226 babashije gutsindira ibihembo bitandukanye by’amafaranga .

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2018 nibwo ku cyicaro gikuru cya Airtel Tiga habereye ikiganiro n’abanyamakuru aho beretswe abatsindiye igihembo nyamukuru cya Yora Cash cy’amafaranga miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw )
abatsindiye ibyo bihembo ni iradukunda Ornella wo mu karere ka Kicukiro na Ngayabanguha Jean Bosco wo mu Karere ka Rulindo aho buri wese yahise ahabwa akayabo ka Miliyoni eshanu (5.000.000 Frw ) ayandi asigaye bakazayahabwa ubwo bazaba babasuye mu turere bavukamo .
Umuyobozi mukuru wa Airtel tigo Amit Chawla yatangaje ko muri iyi poromosiyo ya Yora cash abantu 180 batsindiye ibihembo by’amafaranga ibihumbi magana atanu mu bihembo byatangwaga buri munsi, naho abantu 24 batsidindira ibihembo bya miliyoni byatangwaga buri cyumweru ,Abandi 20 bo bagiye bahembwa ibihembo byayo bagiye batomborera mu gasanduku ka mafaranga ..
Iradukunda Ornella abajijwe n’itangazamakuru yagize ati ” ndishimye cyane kuko inshuro zose nakinnye umufasha wanjye ntiyari abizi ubwo airtel Tigo bamuhamagaraga yabanje kugira ngo ni abatekamutwe ariko nyuma twahamagaye numero bari baduhamagaje batubwira ko twatsindiye miliyoni icumi , ubu nkaba nezerewe cyane kuko ngiye kuyikoresha mu mishinga yanjye kuko ubu tugiye gusoza umushinga w’inzu bubakaga ikaba yari yarahagaze .
Ku ruhande rwa Ngayabanguha Jean Bosco we yatunguye benshi avuze ko mu buzima busanzwe yari asanzwe akora mu mirima y’icyayi ariko ubu akaba agiye kubyaza umusaruro aya mafaranga aho ashaka gutangira gukorana na Airtel Money kuko ubusanzwe ngo yari yarize ibijyanye na ikoranabuhanga .
Anita Pendo niwe wari umusangiza w’amagambo Iradukunda Ornella na Ngayabanguha J Bosco bicaranye n’umuyobozi Mukuru wa Airetl Tigo Amit chawla Iradukunda Ornella watomboye miliyoni 10.000.000 Abanyamakuru bari bitabiriye ari benshi Abakonzi ba Airtel bari bahagaritse kazi kugira barebe uko igikorwa kigenda Ngayabahunga Jean Bosco ahabwa sheki n’Umuyobozi wa Airtel Tigo Amit Chawla Iradukunda Ornella ashyikirizwa sheki ye n’Umuyobozi wa Airtel Rwanda Amit Chawla Iradukunda Ornella asubiza ibibazo by’abanyamakuru Ngayabahunga jean Bosco avuga ku mishinga agiye gukoresha izo miliyoni 10 Umugore wa Ngayabahunga yari yamuherekeje
573 total views, 1 views today