
Myugariro Irambona Gisa Eric umaze igihe kinini akinira Rayon Sports, yamaze gutangaza ko ubukwe bwe n’umukunzi we Mugeni Olivia, bamaze imyaka 3 bakundana buteganyijwe tariki 23 Werurwe 2019.
Uyu mukinnyi ukundwa na benshi mu bakunzi ba Rayon Sports kubera ko yitanga ku buryo bukomeye,yateye ivi kuwa 30 Ukuboza 2018 asaba umukunzi we ko yazamubera umugore,none birangiye ibirori bitashye.
Irambona Eric uvuka mu karere ka Nyanza,afatwa nk’umwana wa Rayon Sports kuko niwe uyimazemo imyaka myinshi kurusha abandi bakinnyi aho yayigezemo mu 2012/2013.

Irambona aracyafite igihe cyo gukinira Rayon Sports,kuko yayongereye amasezerano y’imyaka 2 tariki 30 Ukwakira 2018.
Facebook Comments