Kwibuka25 :Irebere amafoto yuko urugendo n’ijoro byo kwibuka ku nshuro 25 rwagenze (Amafoto)

Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, bifatanyije n’abanyarwanda mu rugendo n’ijoro ryo kwibuka ryabereye kuri Stade Amahoro.

Mu bayobozi b’abashyitsi bitabiriye uru rugendo harimo Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Dr. Abiy Ahmed, Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo.

Bahagurukiye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura ahagana saa kumi bagana kuri Stade Amahoro ahabereye ijoro ryo kwibuka. Ni imihango yitabiriwe n’abanyarwanda bagera ku bihumbi 25 biganjemo urubyiruko.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa ya Leta, Busingye Johnston yashimiye abaje kwifatanya n’u Rwanda kwibuka.

Yavuze ko kunamira uwapfuye ari umuco w’abanyarwanda ugamije gushyigikira uwabuze uwe ngo adaheranwa n’agahinda.

By’umwihariko, Busingye yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa gikomeye kikaba n’isomo kuko yakozwe mu buryo budasanzwe.

Ati “Twibuka icyaha cy’indengakamree cyakozwe bidasanzwe kuko cyakozwe n’abaturanyi, bica bunyamaswa abo bari baturanye, abo bakoranye, abo biganye, abo bahanye abageni, abo basangiye akabisi n’agahiye kandi ubutegetsi buhagarikira abicaga ngo barimbure abicwaga.”

“Ni uko twagize amahirwe abana b’abanyarwanda bagahaguruka bakayihagarika. Tuzahora dushima ubutwari bwabo tunazirikana abatanze ubuzima bwabo baharanira gukiza abicwaga.”

Yavuze ko abanyarwanda bibuka “kugira ngo dukomeze guha agaciro abacu Jenoside yatwambuye tukibakeneye, tuzirikane ko bazize uko bavutse, tubashe kuraga abakiri bato n’abazavuka ubutwari bwo guharanira ko amahano nk’ayo atazongera gutekerezwa ukundi.”

Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre yashimye ubwitange no kwihangana abarokotse Jenoside bagaragaje mu myaka 25 ishize.

Yavuze ko urwo rugendo rwabafashije kumenya amakuru y’aho ababo bajugunywe bagashyingurwa mu cyubahiro, abagize uruhare muri Jenoside barabihanirwa ndetse habaho ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Twahuye n’ibibazo binyuranye by’imibereho ya buri munsi. Jenoside yasize impfubyi n’abapfakazi, abayikoze basahuye imitungo indi barayangiza. Basenye amazu, basenye icyizere hagati y’abantu. Bakomerekeje abatutsi bicwaga ku mubiri no ku mutima ariko ku buryo bwa gihanga, umuyobozi w’ikirenga Paul Kagame yatanze umurongo watumye abacitse ku icumu biyubakamo ingufu bahitamo ubuzima aho guheranwa n’urupfu.”

Nyuma ya Jenoside hashyizweho inkiko Gacaca n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ngo zicire imanza abasize bakoze Jenoside ariko hari abakihishe batarafatwa ngo baryozwe icyo cyaha.

Dusingizemungu yahamagariye amahanga gufata abo basize bakoze Jenoside, dore ko yemeza ko aho bari hose bagerageza gutambamira urugendo rw’iterambere u Rwanda rurimo.

Yamaganye ibihugu bikomeje gukorana na bamwe mu basize bakoze Jenoside ngo bahungabanye umutekano w’igihugu.

Ati “Hari ibihugu duturanye bifatanya n’abakoze Jenoside n’abandi batishimiye iterambere ry’u Rwanda banagerageza gufatanya guhungabanya umutekano. Igihe igihugu kirimo ibikorwa bisobanutse kandi bikataje bikivana mu rupfu rwa Jenoside, ntihakwiye kuboneka abadaha agaciro amasomo ava mu mateka cyangwa se bayirengagiza nkana kubera inyungu zabo bwite.”

Kuri ubu abanyarwanda bagera kuri 60 % ni abari munsi y’imyaka 30. Abo biganjemo abavutse nyuma ya Jenoside n’abo yakozwe bakiri bato cyane.

Dusingizemungu yasabye by’umwihariko urubyiruko rwarokotse Jenoside kwibuka igihango bafitanye n’igihugu cyabareze bakiga, asaba abakuze kwigana ubutwari bw’ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside.

Dusengiyumva Samuel umwe mu barokotse Jenoside ukomoka mu Karere ka Ruhango, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yabuze umuryango we wose akarokoka wenyine ku myaka 13.

Yasobanuye inzira y’umusaraba we n’umuryango we banyuzemo bihisha mu gihe cy’iminsi 60 Jenoside itangiye ariko bikarangira ababyeyi be n’abavandimwe be batatu bishwe urw’agashinyaguro n’abaturanyi bari baziranye.

Dusengiyumva warokowe n’Inkotanyi nyuma y’iminsi myinshi yihishahisha, avuga ko azasigasira umurage w’ababyeyi be kugira ngo inzozi n’umurava bari bafite bitazazima kandi icyo ababishe bari bagambiriye cyo gutsemba uwo muryango kitagerwaho.

Amafoto:Igihe.com

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *