Irushanwa rya Miss Africa Calabar 2021 ryasubitswe

Abategura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Calabar ribera muri Nigeria bamaze gusohora itangazo risubika iryo rushanwa bitewe n’ubwandu bushya bwa Covid-19 bwiswe Omicron.

Abakobwa bavuye mu bihugu bitandukanye bari baramaze gutangazwa ndetse baranahawe igihe bazagerera muri icyo gihugu ahasanzwe habera iryo rushanwa.

Mubatangajwe nta mu Nyarwandakazi wari urimo gusa abandi bo mu bihugu by’abaturanyi bo bari baramaze kwemera ubwo butumire bwo kuzajya guhatana.

Muri iryo tangazo bagize bati “Tubabajwe cyane no gutangaza ihagarikwa ry’irushanwa rya Miss Africa 2021 ryari riteganijwe kuba ku ya 27 Ukuboza 2021 mu mujyi wa Calabar, muri Leta ya Cross River.”

“Icyemezo cyo gusubika ibirori giterwa n’ubujyanama bw’ubuzima na Minisiteri y’ubuzima ya Leta y’Uruzi rwa Cross River bugomba kwirinda no kubahiriza, ibijyanye na Covid 19.”

Guverineri wa Leta ya Cross River, Porofeseri Ben Ayade akaba ari na we wakiriye amarushanwa ya Miss Africa nyuma yo kugirana inama n’abashinzwe ubuzima, abafatanyabikorwa ba guverinoma ndetse n’abayobozi b’amatsinda bagombaga gufata icyemezo gikomeye cyo guhagarika Carnival Calabar 2021 igizwe na Calabar.

Iserukiramuco n’ibindi birori nko gutora Miss Afrika, karnivali mpuzamahanga hamwe n’ibihugu byitabiriye na All Music Festival mu bindi birori. Ibi byatewe na virusi nshya ya Omicron covid 19 hamwe n’ibibazo by’umutekano.

Amatariki mashya azatangazwa mu gihembwe cya mbere cy’umwaka utaha kuko ibihugu byose ndetse n’abafana bazitabira bazagira amahirwe yo kwifatanya.

Abanyarwandakazi bitabiriye iri rushanwa harimo Muthoni Fiona wahagiye muri 2017, Irebe Natacha Ulsule muri 2019 na Miss Yasipi Casmir uherukayo muri 2020 n’abandi.

Ubwo iri rushanwa riheruka kuba ryegukanwe n’umukobwa wari uhagarariye Tunisia witwa Miss Sarra Sellimi.


Uwihirwe Yasipi Casmir niwe uheruka guserukira u Rwanda muri aya marushanwa

Miss Sarra Sellimi uheruka kwegukana Miss Africa Calabar 2020

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *