
Iryn Namubiru yagize ihungabana rikomeye nyuma yo kurokoka impanuka y’ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Victoria mu ijoro ryo ku wa 25 Ugushyingo 2018.

Uyu muririmbyi ukomeye muri Uganda, ari mu bantu babashije kurokoka impanuka y’ubwato yahitanye abantu barenga 30. Yavuze ko ibyo yabonye byamuteye ihungabana rikomeye ndetse ko kugeza ubu ari mu maboko y’abaganga.
Ubu bwato, bwavaga ku kirwa cya Mutima bwerekeza ahitwa Motola Beach ahari hagiye kubera ibirori byo kubyina no kwishimishiriza ku nkombe z’ikiyaga.
Icyateye impanuka kugeza ubu polisi ntiragitangaza gusa harakekwa gupakira bakarenza ubushobozi bw’ubwato.
Umuririmbyi Iryn Namubiru na we yari mu bantu bagera ku 120 bari bapakiwe muri ubu bwato, gusa we yararusimbutse. Umugabo wavanye Namubiru mu mazi yahise asubiramo ngo arokore abandi ku bw’amahirwe make ntiyagaruka.
Namubiru uri mu bitaro, yabwiye Chimp Reports ko yatangiye gutora agatege gusa ngo aracyafata imiti. Yanahishuye ko yahise agira ikibazo cy’ihungabana kubera ibyo yabonye mu minota ya nyuma ngo ubwato burohame.
Yagize ati ‘Ndi muzima kandi ndi gufata imiti nyuma y’ihungabana nagiriye muri iriya mpanuka y’ubwato.”

Mu bandi bantu bakomeye bamenyekanye ko barokokeye muri ubu bwato, harimo Igikomangoma David Wasajja usanzwe azwiho gukunda “kurya ubuzima”.
Wasajja yagaragaye mu mashusho yafashwe n’umunyamideli Brian Salvator banywa; babyina banagaragaza ko baryohewe n’ubuzima. Uyu Brian we yahise ashiramo umwuka, urupfu rwe rwashenguye benshi.
Iki gikomangoma, cyari mu itsinda rimwe na Michael Kaddu, umunyamafaranga wavuzweho gukundana na Desire Luzinda mu myaka mike ishize.