
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane Tarik iya 16 Ukuboza 2021 nibwo umukinnyi wa Filime Isimbi Alliance yashyize hanze ku mugaragaro kuri youtube filime ye yise Alliah The Movie .
Mu kiganiro n’abanyamakuru Isimbi Alliance ukunzwe kwitwa Alliah Cool yavuze ko ino filime nyuma yo kuyimurika ku mugaragaro ku tariki ya 12 nzeri 2021 atigeze yifuza kuyishyira ku rubuga rwa Youube kubera hari ibyo yagombaga kubanza gutunganya ndetse no kubanza kuyereka mu bice bitandukanye mu mazu yerekana sinema nubwo yacaga kuri ikomeye yo mu gihugu cya Nigeria aho ari gukorera ibikorwa bye muri Iyi Minsi.
Isimbi yakomeje ku mpamvu noneho yatumye ayishyira kuri Youtube aho yavuze ko afatanyije na sosiyete bakorana ya One Percent International Management’ sosiyete yo muri Nigeria,nyuma yo kuyicuruza akaba yiyemeje kuyereka Abanyarwanda ku buntu binyuze kuri YouTube.
Uyu mukobwa kandi yatangarije abanyamakuru ko hari indir mishinga ari ya filime ari gukoraho aho bimwe mu bice bya filime ari gutegura byafatiwe muri Nigeria akaba ubu agiye gukurikiza kujya mu gihugu cya Tanzania aho azerekeza ku munsi w’ejo kujya gukomeza gufatirayo amashuo yayo .
Yavuze ko we n’ itsinda ry’abo bakorana nibava muri muri tanzaniya bazahita batangira gukora ibice bigomba gukinirwa mu Rwanda mbere yuko binjira mu gice cyo kuyitunganya kugira ngo igere ku isoko.
Iyi Filime ya Alliah ivuga ku buzima bw’umukobwa wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye akiri isugi bikaza kumuviramo gutwita.
Iyi ‘role’ ikinwa na Isimbi igaragaza uyu mukobwa uba ubana na se nyuma y’uko atwite se akamushyira umusore wamuteye inda. Nyamara ntabwo ubuzima bumumerera neza kuko uyu musore amuzaniraho indaya akajya asambana nazo undi yumva.
Filime ye yatangaje ko itubakiye ku buzima bwe bwite gusa ahubwo harimo n’ibyo agenda abona muri Sosiyete Nyarwanda.
