Itandukana ry’Umunyarwenya Eric Omondi n’Umukunzi we Ryavugishije benshi

Umunyarwenya  ukomeye cyane muri Kenya Eric Omondi yatandukanye  n’umukunzi we  Chantal Grazzioli bari bamaranye imyaka ine ariko batarasezerana,anamugenera ubutumwa  bwavugishije  benshi mu bakunzi be

Mu butumwa uyu musore usekeje yashyize ku rubuga rwa Instagram yasezeye kuri Chantal ariko atsindagira ko bombi bakiri inshuti nubwo batangiye inzira zitandukanye z’ubuzima.

Nubwo atigeze agaragaza neza icyatumye ko batandukanye, ubutumwa bwe bwaciye amarenga y’uko uwo mukobwa yasubiye mu gihugu cye u Butaliyani, akaba atazagaruka muri Kenya vuba, kandi koi by’urukundo rwabo byashiriye aho.

Ati “Twabaye inshuti igihe kinini mbere y’uko dukundana kandi ubucuti bwacu buzagumaho ubuzima bwose. Naho abo basore n’inkumi bahitamo kwicana mu gihe urukundo rwabo rugeze ku musozo, reka ibi mwese bibabere isomo. Ntabwo umukunzi ari umutungo wawe kandi buri gihe siko ibintu bigenda neza

Mu myaka itatu ishize Chantal na Eric Omondi bafatwaga nk’icyitegerezo ku bakundana dore ko Omondi atahwemaga kwerekana impano zihenze ahundagaza ku mukunzi we zirimo n’imodoka ihenze ya BMW X6.

Mu kiganiro cyihariye Eric Omondi yagiranye n’ikinyamakuru Tuko ntiyashimangiye niba koko batandukanye, ahubwo yavuze ko muri iyi minsi we n’umukunzi we bari kwibaza ikizakurikiraho nyuma y’uko asubiye mu Butaliyani.

Ibi ariko ntibikuraho ko abafana be b’inyaryenge bahise bashimangira ko batandukanye burundu bashingiye ko kuva muri mu ntangiriro z’uyu mwaka uyu munyarwenya atigeze yongera guhingukiriza rubanda iby’iyo nkumi yihebeye.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *