
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2019 nibwo I Nairobi muri Kenya habereye icyiciro cya kabiri cya kimwe cya kabiri cya East Africa’s Got Talent 2019 aho abana bagize itorero Intayoberana rihagarariye u Rwanda ritorewe kujya mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa .
Abana bagize iri torero Intayoberana bageze muri iki cyiciro nyuma yo gutorwa cyane mu butumwa buguf bwo kuri Telefone .mbere yuko hatangazwa abakomeje mu kindi cyiciro abahatanag bose bahawe amahirwe yo kwerekana impano ubundi umwanya uharirwa abakurikiye ikiganiro ngo batore
Kuri uyu mugoroba abahatana muri Iki cyiciro bari Liz wo muri Tanzaniya ukora imikino ngororangingo irimo ubufindo, Itororero Intayoberana ryo mu Rwanda, ababyinnyi bo muri Kenya ba Yada Dancers na Tetemesha n’abaririmbyi bo muri Uganda Ezeckiel& Ester na Leyna w’imyaka umunani.
Nyuma y’amasaha abiri abantu batora byarangiye itorero ry’abana babyina kinyarwanda “Intayoberana” ari bo byemejwe ko batowe n’abantu benshi kurusha abandi bari bahanganye bahita bemererwa gukomeza guhatana ku cyiciro cya nyuma.
Abavandimwe Ezeckiel&Esther na Leyna bose bakomoka muri Uganda ni bo bakurikiranaga mu majwi, byari ngombwa ko abagize akanama nkempurampaka batoramo umwe muri bo agasanga Intayoberana mu cyiciro cya nyuma.
Mu bakemurampaka bane batatu ari bo Gaetano Kagwa, Makeda Mahadeo na Jeff Koinange bahisemo Ezeckiel&Esther, bahita babona amahirwe yo kujya mu cyiciro cya nyuma, Leyna arataha kuko ijwi rya Vanessa Mdee ntacyo ryari kumufasha.
Aba banyempano bagiye mu cyiciro cya nyuma basangamo Jehovah Shallom na Janmell Tamara mu gihe ku cyumweru gitaha hazaba igice cya gatatu cya 1/2 aho hazaba harimo n’umunyarwandakazi Peace Hoziyana winjiye muri iki cyiciro nyuma yo guhabwa amahirwe na Makeda wamuhaye Golden Buzzer mu gihe abandi bari bamwanze.
Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya mbere uzaryegukana azahembwa ibihumbi $50 ni ukuvuga agera kuri miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda.