
Itsinda rya Juda Muzik rigizwe n’abasore babiri aribo Junior na Darest ni abaore bamaze kwigarurira imitima y’abatari bakeya mu Rwanda mu Ndirimbo nka Burundu, Bitinde, Rugende, Naratwawe, In Love, Wawundi ,Kuri ubu aba basore bashyize hanze indirimbo nshya bise Burundu.
Ubwo aba basore batuzaniraga iyi nidirimbo badutangarije ko iyi ndirimbo ari indirimbo y’urukundo aho bayikoze bashaka kugira buri musore wese cyangwa inkumi iri mu rukundo ijye iyitura umukunzi anamwizeza ko atazamuhemukir ako bazabana ubuzima bwbao bwose .
Tubabajije aho igitekerezo cyo kwandika iyo ndirimbo cyavuye badusubije ko babitekereje ubwo bari mu rugendo bajya gufata amashusho y’indirimbo yabo bari baherutse gushyira hanze bise Bitindi maze basanga koko nyuma yo gutinda barasanze bigomba kuba burundu .
Iyi ndirimbo Burundu mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Kenny Pro naho mashusho badutangarije ko bakiri kuyatunganya azajya hanze mu minsi ya vuba .