
Itsinda rya PC Brothers rigizwe n’abasore babiri b’abanyarwanda Kazungu Patrick na Niyitegeka Ntwali Clever baba ku mugabane w’Amerika akaba ari naho bakorera muzika yabo bazanye ingufu zikomeye mu muzika nyarwanda aho bifuza kwerekana itandukaniro muri muzika nyarwanda .
Mu kiganiro kigufi Kigalihit yagiranye n’aba basore baherutse gushyira y’indirimbo yabo bise mfata hanze badutangarije byinshi kuri muzika yabo ndetse no kubuzima bwabo bwite .

Bagize bati “ Turi abana b’abanyarwanda twatangiye muzika tukiri bato ubwo twari mu Rwanda ariko nkuko mubizi igihugu cyaciye mu bizazane byinshi byaje gutuma dutandukana mu bwana bwabo ariko ku bushobozi bw”Imana twaje kongera guhura I mahanga muri mugi wa New York muri Leta Zunze ubumwe z”Amerika ariho twahise twongera kwisuganya 2015 turongera dukora itsinda Twise PC Brothers .
Bakomeje batubwira ko kugeza ubu bamaze gukora indirimbo zisaga 20 ariko kugeza ubu bakaba bamaze gushyira hanze indirimbo 4 zonyine arizo ,mfata ,Ni Wowe akaba ariyo bakoreye amashusho Will you Marry Me uzagaruke naho izindi zizajya kuri muzingo wabo bakaba bazagenda bazishyira hanze gahoro gahoro mu buryo bwo gushimsha bakunzi babo .

Tubabajije ku migambi bafite n’Impinduka bazanye muri muzika nyarwanda batubwiye ko Impinduka ari ugukora umuziki w’umwimerere no kumneyekanisha ururimi rw”ikinyarwanda kuko abahanzi benshi b’abanyarwanda baba bashaka gukora injyana zimeze nkizo mu mahanga .
Naho Imigambi bafite ni myinshi uwa mbere ni ugutegura umuzingo wabo uzaba ugizwe n’Indirimbo 20 ikindi ni ugufungura Studio yabo bwite izajya ibafasha gukora muzika neza kuko muri Amerika gukora indirimbo ni bintu bihenze cyane nkuko bigaragara bamwe mu bahanzi b’abanyarwanda bahaba bakunda gukorera muri afurika kubera icyo kibazo bakumva nibabirangiza bazajya babasha gufatanya na bagenzi babo ba muri kiriya gihugu bagateza imbere muzika nyarwanda ndetse n’ikinyarwanda muri rusange.

PC Brothers basoje basaba abanyarwanda gukomeza gushyigikira abahanzi babao kuko u Rwanda birazwi yuko rubitse impano nyinshi banashimiye urwego itangazamakuru rigezeho mu gufasha bahanzi bakaba babona ari ibya agaciro gahambaye babasaba gukomeza akazi kabo kuko aribo batuma benshi bamenya ibihangano byabo.