
Itsinda rya The Legends rigizwe na basore babiri Sibomana Jean Bosco uzwi nka Dr Scientifi na King The Winner ni abasore bamenyekanye mu ndirimbo nka twahisemo ndetse ni zindi nyinshi zagiye zikundwa cyane hano mu Rwanda mu minsi yashize
Mu minsi ishize nibwo aba basore bagize itsinda rya the Legends Bakoranye indirimbo n’umuraperiu w’icyamamare hano mu Rwanda Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly ariko mu gihe biteguraga kuyishyira hanze uyu muhanzi yaje gutwaba muri Yombi azira gukubita Umugore we akamukura amenyo ibintu byatumye akatirwa igifungo cy’amezi atanu
Nyuma yo kumenya ko Jay Polly afunzwe Kigalihit yegereye abo basore bagize itsinda rya The Legends bagira byinshi kw’ifungwa ry’umuhanzi bakoranye indirimbo .
Dr Scientific ari nawe uhagarariye iri tsinda yadutangarije muri aya magambo “ Nibyo koko dufite indirimbo na Jay Polly tugomba gushyira hanze vuba bizaduteza icyuho cyane kuba atazaboneka mu mashusho y’indirimbo yacu gusa nanone ntago bizaduganayikisha cyane kuko uko byagenda kose igomba kujya hanze kandi ntitwategereza ko azafungurwa kuko muzika nyarwanda iri gutera imbere cyane ku buryo nta mwanya wo gupfusha ubusa ugihari .
Yakomeje atubwira byinshi kw’itsinda ryabo the Legends ko barikoze bashaka kugira ngo basakaze ubutumwa bw’amahoro ndetse no gushishikariza umuryango nyarwanda gukundana no kubabarira ,
The Legends imaze imyaka irenga 5 muri muzika nyarwanda bakaba bafite indirimbo zirenga 30 harimo 4 zifite amashusho muri izo 30 harimo indirimbo Isi bakoranye na Amag The Black hakabamo na Utamu,Ni wowe,Umwana,Dukore ,Humura.


Mu gusoza ikiganiro n’aba basore badutanagrije ko bishimira aho muzika yabo ndetse n’iyabanyarwanda muri rusange bakaba bashaka gukomeza gukora cyane kugira berekane ko ari abanyabigwi koko kandi biharanirwa .
Kanda hano urebe amashusho y’Indirimbo z’itsinda The legends
NSANZABERA JEAN PAUL
www.kigalihit.rw