Itsinda rya The Same rirashimira abafana baryo bitwa Abiru kubw’inkunga babateye

Itsinda rya The same  rigizwe n’abasore Babiri Jay luv na Jay Fary nyuma yo gushyira hanze indirimbo yabo dede  bahuye n’abafana babo bita abiru aho babashimiye inkunga yasaga Ibihumbi magana atanu (500.000 frw ) babateye

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018, mu karere ka Rubavu habereye umuhuro w’itsinda The Same ndetse n’abafana baryo bazwi nk’Abiru. Muri uyu muhuro habayemo kwitanga aho ibihumbi bisaga 500 by’amanyarwanda aribyo byakusanyijwe n’abafana kubwo gufasha itsinda ryabo The Same.

The Same

Saa kumi n’imwe (17h00) z’umugoroba nibwo igikorwa nyirizina cyari cyateguwe n’abafana b’itsinda The Same (Abiru) cyatangiye kubwitabire bushimishije ndetse ubona bose basa bitewe n’umwambaro wari wateguwe.Mbere gato y’ibyishimo nyirizina abasore bagize itsinda The Same Jay Farry na Jay Luv babanje kugeza kubakunzi babo amavu n’amavuko y’itsinda, uko yavutse, uko yakuze ndetse n’aho igeze  ubu.Nk’uko byavuzwe na Jay Farry ngo The Same yabaye ho kubw’abafana kandi ngo iracyariho kubw’abafana.

Zimwe mu mbogamizi aba bahanzi bahuye nazo kuva batangira umuziki nk’itsinda byavuzwe na Jay Luv muri aya magambo. “Twe turi abahanzi kandi ibibazo byose cyangwa imbogamizi zose abahanzi bahura nazo natwe twahuye nazo gusa nk’ibyo tutakwirengagiza, harimo ibyago nagize byo kubura umubyeyi wanjye , barafunze mara imyaka ibiri(2) ntahari ariko Jay Farry akora wenyine, ubushobozi nabwo akenshi bwatuberaga imbogamizi mbese urebye imbogamizi twagize zo zari nyinshi ariko dukomeza kuzinyuramo neza”.

The Same

Umwiru arafata Pére w’Abiru bakaba abafana nyirizina b’itsinda The Same yatangarije Inyarwanda.com ko kubwe ndetse n’Abiru muri rusange biteguye gufasha itsinda The Same rikagera no hanze ya Africa. Yagize ati “The Same n’itsinda nkunda kandi narikunze kuva kera nagiye ndirebera hafi nsanga n’abasore bafite intego kandi bakorera hamwe ndetse bagakunda ibyo bakora, ubwo rero kuba The Same itanywa itabi cyangwa ibindi byica ubuzima n’igisobanuro cy’uko bazi aho bashaka kugera kandi nizeye ko no hanze ƴy’Africa tuzahagera kuko nanjye ubwanjye sinjyamenya aho The Same izagarukira kuko ni kure.

Jay Farry na Jay Luv bagize umwanya wo kuganira n’abakunzi babo bari baturutse impande zose. Mu byo bemeranijwe gukora muri muzika  harimo amashusho y’indirimbo Dede ashobora gukorwa mumpera z’uyu mwaka binyuze munkunga ingana n’ibihumbi maganatanu birengaho (500rwf) by’amafaranga y’u Rwanda. Ikindi ni uko The Same izakora umuziki w’umwimerere na cyane ko batangiye kwiga kuririmba y’umuziki uri live. The Same yihaye intego yo gukora cyane ku buryo yazajya mu marushanwa akomeye abera muri iki gihugu ariko bashimira Abiru muri rusange babizeza ko batazabatenguha.

tHE sANEThe SametHE sANEThe SameThe SameThe SameThe SameThe SameThe SameThe SameThe SameThe Same

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *