Itsinda rya Yemba Voice ryatandukanye

Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mutarama 2019 ni bwo Bill Ruzima umwe mu basore batatu bari bagize itsinda rya Yemba Voice yatangaje ko iri tsinda ryamaze gusenyuka ndetse buri wese kuri ubu akaba agiye gukora umuziki ku giti cye aho gukorera mu itsinda nk’uko byari bimeze mu minsi ishize.

Billy Ruzima yatangarije yadugarije ko ko Yemba Voice ubusanzwe yasenyutse neza mu Ukuboza 2018. Yagize ati” Mu by’ukuri twatandukanye ariko ntabwo twabaye abanzi, ni itsinda tutagikorana ariko turacyari abavandimwe, ni icyemezo twafashe ubwo twarangizaga amashuri aho twigaga mu ishuri rya muzika rya Nyundo buri wese yiyemeza kwikorana.”

Billy yabwiye umunyamakuru ko mu byu’kuri nta kintu bapfuye ahubwo icyabaye ari uko buri wese aba afite uko ashaka gutwara ibintu bye, ndetse n’inzira ze aba ashaka kunyura agera ku ndoto ze. Yatangaje ko nta kibazo bafitanye ndetse wenda igihe gishobora kuzongera kubahuza bakaba bakora itsinda ariko magingo aya bakaba nta tsinda ryitwa Yemba Voice rigihari.I

Abajijwe ku kijyanye n’uwaba yarazanye igitekerezo cyo gutandukana uyu musore yadutangarije ko mu by’ukuri ari icyemezo bafatanye nta n’umwe yavuga ko ariwe wazanye iki gitekerezo. Yakomeje ahumuriza abakunzi ba muzika bakoraga avuga ko buri wese ashoboye kandi yizeye ko bazakora cyane bityo yizeza abakunzi ba muzika kuzabona umuziki mwiza ku mpande zinyuranye.

Mugabutsinze Moise, Rusanganwa Nobert na Bill Ruzima ni bo basore bari bagize itsinda Yemba Voice. Iri tsinda risenyutse nyuma y’igihe gito ryari rimaze mu muziki dore ko ritari riwurambyemo. Aba basore bari bakunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; African Woman, Turakundana, Go Down bakoranye na Riderman n’izindi. Bashoreje urugendo rwabo mu muziki nk’itsinda ku ndirimbo yitwa So Sweet bari batarakorera amashusho.

227 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.