Itsinda ry’abasore Davico & Gilben bakorera umuzika muri USA barifuza kugeza muzika nyarwanda kure

Davico &Gilben ni itsinda ry’abasore ba banyarwanda bakorera muzika yabo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika  mu mujyi wa Texas barifuza kumenyekanisha muzika nyarwanda ruhando rw’amahanga .

Aba basore  mu mazina yabo bwite Ni David Muco (Davico ) na Ntunzwenimana Girlbert (Gilben) bombi abasore bavukiye mu Rwanda aho Davico yavukiye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Nyakabanda  naho Gilben we avukira mu ntara y’amajyepfo muri Butare.

Mu kiganiro naba basore  badutangarije ko  mu buzima busanzwe  bashinze iri tsinda mu mwaka wa 2017 ariko ntibyagenda neza kugeza ho muri  uyu bafashe icyemezo cyo gukora muzika  bya kinyamwuga  kugeza ubu bakaba bamaze gukora indirimbo 4 mu buryo bw’amajwi 2 murizo zikaba zifite amashusho ibintu bishimira cyane mu gihe gito batangiye gukora muzika .

Tubabajije imigambi cyangwa impinduka bazanye muri muri muzika nyarwanda bavuze ko bataje guhanga n’abahanzi bamaze kugera kure ahubwo bo bafite umugambi wo kumenyekana mu gihugu cyababyaye bakaba basaba abanyarwanda muri rusange ko babashyigikira bagakomeza kwagura impano yabo kabone ko batifuza kuririmba mu rurimi rw’amahanga kuko ururimi rwacu Ikinyarwanda arirwo ruduhuza

Davico na Gilben bakomeje batubwira ko kimwe mu byifuzo byabo bifuza kuzakorana na bamwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye kuko biri mu bizatuma  bakomeza kumenyekana cyane .

Mu gusoza  bashimye abaproducer bamaze gukorana nabo aribo Producer Kabano  ukorera mu gihugu cya Kenya banashimira  Moster record ya Zizou al Pacino ku ngufu nyinshi bakoreshej mu kubakorera umuziki nubwo bari kure yabo .undi bashimiye ni ni Studio Akilis ibafasha gukora amashusho y’indirimbo zabo

Davico na Gilben bashimiye kandi itangazamakuru ryose ryo mu Rwanda ingufu rikoresha mu gufasha abahanzi nyarwanda aho bava bakagera mu kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *