Itsinda T&T rigizwe n’abavandimwe 2 ryashyize hanze indirimbo yabo nshya ryise Adeline

T&T ni itsinda ry’abasore ba banyarwanda bavindimwe  abo akaba ari Timothe T Nsengiyumva  uzwi  nka T Time  na Yves T Nsengiyumva Uzwi nka Adapt , Aba basore  basanzwe bakorera  muzika yabo mu gihugu cya Norvege ku mugabane w’Uburayi  ndetse  bakagia n’ibikorwa byinshi bakorera mu Rwanda  harimo na Studio imaze kumenyekana ya T Time Pro  , kuri ubu aba basore bari mu Rwanda  aho baje  gukorera imwe mu mishinga yabo harimo n’uwo bakoreye i Burundi .

Aba basore  baciye mu gihugu cy’U Burundi mbere yuko baza mu Rwagasabo bafite umushinga wo gukorerayo amashusho ya zimwe mu ndirimbo zabo zizaba ziri kuri alubumu yabo ya Mbere  bateganya gushyira hanze muri uyu mwaka wa 2019.

Mu kiganiro na Kigalihit  Timothee T. Nsengiyumva aka T-time yadutangarije yuko baciye mu gihugu cy’u Burundi mu rwego rwakugura muzika yabo, ati ‘Kujya mu Burundi ntabwo aruko bafite ibikoresho birenze iby’iwacu ahubwo twabikoze mu rwego rwo kwagura muzika yacu kugira ngo dusige tumenyekanishije  ibikorwa byacu muri icyo gihugu .

T Time yakomeje  atubwira ko mbere yuko bashyira amashusho y’indirimbo yabo nshya Adeline bafite indi ndirimbo  yabo bakoreye mu Rwanda ubwo bari baje  mu biruhuko mu Rwanda yiswe  Savanna  izo ndirimbo zombi  ni T Time  uzikorera kuko asanzwe ari Producer ibyo bikab ari bimwe mu bituma Itsinda rya T&T rikomeze  gukora cyane .

Timothee Tuyishime aka T Time

Mu gusoza  ikiganiro na  T Time yatubwiye ko indirimbo adeline bashyize hanze  kuri uyu wa gatatu tariki  ya 3 Mutarama 2019 yakozwe mu buryo bw’amajwi na Timothee T. Nsengiyumva aka T-time naho amashusho agafatwa n’umusore witwa  Brian Smith.

330 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.