
Umuhanzi Rugamba Jaques uzwi nka Jack B ni umwe mu basore bamaze igihe kitari gito muri Muzika nyarwanda uyu musore wakunzwe mu ndirimbo nka urihe nizindi nyinshi yateguye igitaramo yise Ndashona Summer Party azahurizamo bimwe mu byamamare bikomeye hano Mu Rwanda .
Mu kiganiro na Kigalihit uyu musore yadutangarije ko muri iki gitaramo azamurikiramo amashusho y’Indirimbo ye nshya yise Ndashona yifuje guhuriza hamwe abahanzi nyarwanda mu rwego rwo kwishimira ipenshi ndetse no kugira ngo babone uko baganira n’abafana babo .
Yakomeje atubwira ko indirimbo ye Ndashona izaba iri kuri Alubumu ye ya Gatatu akaba yishimira aho muzika ye ikomeje kugera nyuma yo kumurika alubumu ebyiri.
Iki gitaramo cya Ndashona summer Party biteganyijwe ko kizabera I remera Mu kabyiniro gashya kazwi nka Sky Lounge kw’Itariki ya 29 Kanama 2019.