
ackie Chandiru wari umaze igihe yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge yemeye ko yabihagaritse burundu yakira Yesu nk’umwami n’umukiza we.

Jackie Chandiru yamenyeka yamenyekanye cyane mu Rwanda mu ndirimbo ’Take It Off’ yakoranye n’itsinda rya Urban Boyz, yakanyujijeho muri Uganda akiri mu itsinda rya Blue 3 aho yaririmbanaga na Cindy ndetse na Lilian Mbabazi.
Mu ntangiriro za 2016 nibwo byamenyekanye ko yarembejwe n’ibiyobyabwenge, icyo gihe muri Gashyantare yasanzwe mu nzu ye ahitwa Busaka akomerewe ajyanwa kwa muganga igitaraganya. Abaganga bo muri Mulago Hospital basanze yararenzwe n’ibiyobyabwenge bamwohereza muri Bunamwaya Rehab Center.
Ubu, yavuye ibuzimu ajya ibuntu. Yemereye mu masengesho yayobowe na Pasiteri Robert Kayanja ko yemeye “kuyoboka Imana”. Chimp Reports yavuze ko hari mu giterane cyiswe 77Days of Glory cyabereye kuri Miracle Centre cathedral muri Rubaga.
Uyu mugore wakunzwe mu ndirimbo ‘Agassi’ yiyeretse abaje muri iki giterane nk’umuntu mushya. Ku maso ngo yasaga n’umuntu wahindutse by’ukuri ndetse yatura ko ibyo yanyuzemo bibaye amateka.
Yagize ati “Kuba biriya byose byarabaye mu buzima bwanjye, ntabwo nakwemera ko uyu munsi mpagaze hano. Ndabwira buri wese ko Imana ihari, no kuba nkiriho ni uko ihari, amahirwe mfite yose ni ukubera Imana.”
Chandiru yishoye mu biyobyabwenge mu 2016 ubwo yari amaze kumenya ko umuzungu wari umugabo we yatashye mu rugo rw’Umunya-Sudan.
Yiyongereye ku bandi bantu bazwi muri Uganda bihaniye muri iki gitaramo barimo umunyarwenya Kapele, Qute Kaye, Papa Cidy,Desire Luzinda n’abandi.