Jammy the Master arashishikariza urubyiruko kutishora mu nkundo zidashoboka (Video)


Nizeyimana Jammy mu njyana ya Hip hop uzwi ku izina rya Jammy The Master ni umuhanzi uri kuzamukana ingufu nyinshi mu njyana ya Hip Hop aho yamneyekanye mu ndirimbo nka
No stress, Kora,Nyeganyenga  ni zindi nyinshi kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo sinduvuze

Jammy The Master mu kiganiro na Kigalihit yadutangarije yuko umwaka ushize yari yashyize ingufu nyinshi mu gukora indirimbo z’amajwi ndetse n’iza mashusho akaba yishimra ko bimwe mubyo yiguzaga yabigezeho akaba kuri iyi nshuro atangiye uyu mwaka aha abakunzi be indirimbo yise Sinduvuze .

Abajijwe impamvu iyo ndirimbo yayise sinduvuze Jammy yadusubije yuko ari indirimbo y’urukundo irimo ubutumwa bushishikariza urubyiruko kutishora mu rukundo rudashoboka kuko muri iyi minsi mu rubyiruko harimo kubeshyana cyane ngo rurakundana kandi rugamije kuryana imitungo bigatuma nyuma havukamo amatiku hagati yabo muri make yashatse kuvuga ko nta rukundo rukibaho .

Mu gusoza ikiganiro na Jammy The Master twamubajije imishinga afite muri iyi minsi yagize Ati”Imigabo n’imingambi  mfite muri uyumwaka ni ugukora cyane nkagura ibikorwa nibura buri munyarwanda akamenya Jammy The Mastar uwariwe nkambuka n’imipaka ariko mubidufashejemo kuko ntamugabo umwe.” akab akandi afite n’indi ndirimbo yitwa igihe igomba kujya hanze vuba cyane .

Indirimbo sinduvuze yakorewe muri studio yitwa Capital Records ikora na Producer Crank umwe mu basore bakomeje kwigaragaza cyane

772 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.