Jay Polly afatanyije na Marina bashyize hanze indirimbo Umusaraba ivuga ku buzima bwe mu gihome (

Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly yashyize hanze indirimbo ikubiyemo inkuru mpamo y’ubuzima yanyuzemo agafungwa.

Iyi ndirimbo yise ‘Umusaraba wa Joshua’ yayihuriyemo na Marina, yakozwe na Bob mu buryo bw’amajwi.

Jay Polly muri iyi ndirimbo atangira avuga ukuntu umwanzi yamukoresheje icyaha bikarangira afunzwe amezi agera kuri atanu.

Ati “Bijya gutangira ku itariki enye mu rukerera umwanzi yansuye atatumiwe azana umunabi mu nzu iwanjye nta rwango intonganya zivuka ntazi uko zije, Jay Polly w’umusani ahinduka umunyabyaha atyo.”

Agakomeza ati “Iyi tariki ntimva ku mutima iyo minsi yaranzwe n’amarira abakunzi batakamba abanzi bari ku icupa, amaso abona rubi mu makuba uhabonera inshuti ko bambwiye bati yagiye kera ak’ubusa bati niba ari Kabaka nasimbuke pandagari, bati niba ari umuhatari nace ipingu twemere”.

Jay Polly avuga uko yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru abatamuzi bakavuga ko akwiye ‘gukanirwa urumukwiye kuko ari umugome’ abamuzi bakavuga ko ari impanuka atari asanzwe.

Anahishura ko abari inshuti ze bageze aho yari afungiye ari mbarwa kuko yamaze kugera mu gihome bakamwitarutsa.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo Jay Polly yumvikanisha ko agarutse ari mushya.

Ku wa 4 Kanama 2018, nibwo Jay Polly yafashwe akurikiranyweho gukubita umugore we, yabanje gufungirwa kuri station ya Polisi i Remera mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko abaturanyi be batabaje inzego zishinzwe umutekano ubwo bumvaga inkundura mu rugo rwe.

Ku wa 24 Kanama 2018 yakatiwe igifungo cy’amezi atanu n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, nyuma yo guhamywa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we akamukura amenyo.

Yafunguwe mu gitondo cyo ku wa 1 Mutarama 2019 azana ingamba nshya zirimo kureka ibiyobyabwenge.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *