Jay Polly yakatiwe gufungwa Amezi 5 ahita ajyanwa i Mageragere

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kanama 2018 mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru niho hasomewe urubanza rwaregwagamo umuraperi Tuyishime Josua wamamaye nka Jay Polly waregwaga gukubita no gukomeretsa ku bushake umufasha we akamukura amenyo abiri, uyu muraperi akaba ahanishijwe igihano cy’amezi atanu y’igifungo.

Iki gihano kije nyuma yaho ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana (100000frw).icyakora we mu kwiregura akaba yaremeraga icyaha ndetse akagisabira imbabazi ibyatumye yari yahawe igihano cy’umwaka umwe n’urukiko. gusa bitewe nuko yaburanye asaba imbabazi ndetse akihutira kwiyunga nuwo yakoreye icyaha ariwe umugore we ndetse agatangira kumuvuza nubu akaba akimuvuza urukiko rwagabanyirije igihano Jay Polly rumuhanisha gufungwa amezi atanu gusa.

Nkuko umucamanza wasomaga urubanza yabikomojeho ngo kuba yarireguraga avuga ko yakubise umugore we kubera ubusinzi ntabwo aribyo byashingirwaho agirwa umwere, cyane ko umusinzi atabona imbaraga zo kurwana, ariko kandi bijyanye nuko ari ubwa mbere yari ajyanywe imbere y’ubutabera ku cyaha nk’iki byatumye ndetse akaba yaraburanye asaba imbabazi byatumye agabanyirizwa igihano ahabwa amezi atanu y’igifungo.

Jay PollyIyi modoka ya papa wa Davis D niyo umugore wa Jay Polly n’umwana we bajemo mu isomwa ry’urubanza, aha yongoreraga iyi nkumi bimwe mubyo yashakaga kumutuma nyuma y’urubanza

Mu isomwa ry’uru rubanza uyu muraperi ntabwo yigeze ahagaragara icyakora umufasha we Mbabazi Sharifah we yari yitabiriye iri somwa ari kumwe n’umwana wabo.usibye Jay Polly ariko no ku ruhande rw’ubushinjacyaha ntabari bahari. uyu mugore wa Jay Polly arinawe yakubise yasohotse mu rukiko atishimye cyane ko yasabiraga imbabazi umugabo we gusa bikaba birangiye bamuhannye. Itangazamakuru ryifuje kuvugisha Mbabazi Shariffah ngo tumenye uko yakiriye imikirize y’uru rubanza ariko atubera ibamba yanga kugira icyo atangaza.

409 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.