Jay Z niwe muraperi wa mbere kw’isi utunze Miliyari y’amadorali

Shawn Corey Carter benshi bazi mu muziki nka Jay Z, ni umugabo w’imyaka hafi 50, akaba amaze irenga 33 ari umuraperi. Nyuma yo kuba umuraperi, yagiye ashore imari mu bindi bikorwa bitandukanye, ari nabyo bitumye kugeza ubu yicara ku ntebe nk’umuraperi wa mbere wujuje miliyari y’amadolari.

Jay Z wavukiye mu mujyi wa New York muri 1969 ni umuraperi, umwanditsi w’indirimbo, producer umucuruzi, umushoramari ndetse abaka n’umuyoozi w’inzu zicuruza umuziki. Bimwe mu bikorwa bye bizwi harimo Roc-A-Fella Records na Roc Nation LLC, gucuruza inzoga zo mu bwoko bwa liquor, gushora imari mu bwubatsi, kugura imigabane mu bigo bikomeye by’ubucuruzi ku isi n’ibindi bitandukanye.

Forbes Magasine yamushyize ku mwanya wa mbere mu baraperi bo ku isi ubashije kugira imitungo ibarirwa muri miliyari y’amadolari. Mbere yo kuba umuraperi, Jay Z yari umucuruzi w’ibiyobyabwenge, aho agiriye mu muziki abasha kwegukana ibihembo bitandukanye birimo Grammy Awards 22.

Mu kubara uburyo yagejeje kuri miliyari, hibanzwe ku migabane afite mu bigo bitandukanye by’ubucuruzi, agaciro k’imitungo ye izwi, agaciro k’ibigo yagiye ashinga bikora ubucuruzi butandukanye ndetse n’ayo yinjije avuye mu muziki.

Reba Uko Umutungo wa Jay Z wijinza amafaranga

Jay z yakoresheje umuziki we mu kwamamaza shampanye ya Armand de Birganc igura amadorali 300 ku icupa rimwe, kuva mu 2006. Nyuma yo kuririmba mu ndirimbo ya Meek Mill yitwa “What’s Free” byongerereye agaciro ubu bucuruzi bwe afitemo agera kuri miliyoni 310 z’amadolari.

Mu ishoramari rigari rya Jay Z harimo umugabane afite muri sosiyete y’ubwikorezi ya Uber ubarirwa mu gaciro ka miliyoni 70 z’amadorali ya Amerika.

D’Ussé ni uruganda rw’inzoga afatanyije na kompanyi icuruza ibinyobwa ya Bacardi rwiyongeraho 80% buri mwaka, bitewe cyane cyane n’abakiriya bakunda uyu muraperi.

Muri 2015 Jay Z yaguze urubuga rucururizwaho imiziki rw’abanya-Scandinavia kuri miliyoni $60. Nyuma yaje gutangiza Tidal ari kumwe n’abandi banyamuziki b’abashoramari nk’umugore we Beyoncé, Kanye West na Nick Minaj, Calvin Harris, Alicia Keys, Madonna n’abandi.

Roc Nation ihagarariye inyungu z’abakinnyi barimo Kevin Durant, Todd Gurley, na Romelu Lukaku. Ifite kandi inzu ifasha abahanzi barimo Rihanna na J Cole.Indirimbo za Jay z ubwazo zibarirwa mu gaciro ka miliyoni $75.

Jay Z yashoye mu bijyanye n’ubugeni aho ibihangano afite bibarirwa muri miliyoni $70. Afite igishushanyo cy’umujyi wa Macca yaguze miliyoni $4.5

Nyuma yo kubyara impanga mu 2017, Jay Z na Beyonce baguze inzu ebyiri. Imwe iri mu mujyi wa East Hampton yaguzwe miliyoni $26 n’indi ya miliyoni $88. Afite kandi inzu yaguze miliyoni 6,4 mu 2004.

Jay Z ni umugabo wa Beyonce ndetse bafitanye abana 3 barimo impanga, ni bamwe mu bantu bavugwa cyane kandi bubahwa bakanafatwa nk’ibitangaza muri Holywood. 

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *