Joe Boy yatangaje uburyo byamushimisha akoranye n’umuhanzi Nyarwanda

umuhanzi Joe Boy ukomoka muri Nigeria yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho yavuze uko yiteguye igitaramo azakorera uyu munsi bwa mbere mu Rwanda ndetse anavuga kuri b kucyo bisaba ngo abahanzi bakorane indirimbo.

Joseph Akinfenwa Donus uzwi nka ’Joe Boy’ mu muziki yaganiriye n’itangazamakuru, agaruka ku kuba agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere.

Iki kiganiro cyateguwe na Rg Consult cyatangiye ku isaha ya 10:30 za mu gitondo, Remmy Lubega atangira aha ikaze abafatanyabikorwa b’igitaramo cya Kigali Jazz Junction ndetse n’umuhanzi Davis D, naho umuhanzi Niyo Bosco byavuzwe ko yatumiwe muri ibi biganiro gusa ntiyahaboneka.

Uyu muhanzi Joe Boy yemeza ko yazamutse kubera imbaraga z’imbuga nkoranyambaga, aha akaba ariho yavuze ko hari imbaraga zihambaye cyane mu kumenyekanisha ibihangano ku bahanzi by’umwihariko.

Joe Boy abajijwe uko yiteguye igitaramo ari bukore uyu munsi, yagize ati: “biraba ari ibyishimo kandi nizeye ko turi bwishimane.”

Ubwo umwe mu banyamakuru yabazaga Umuyozi wa Rg Consult
Remmy Lubega icyatumye mu mpera z’umwaka ushize batakoze igitaramo nkuko bisanzwe

Mu gusubiza iki kibazo umuyobozi wa Rg Consult.Inc yavuze ko mu busanzwe bateganya ko mu mwaka bategura ibitaramo biri hagati ya 6 cyangwa 8.

Mu mpamvu nyamukuru Remmy Lubega yavuze zabiteye, zirimo no kuba batarahise babona aho gukorera icyo gihe, gusa baza no kureba no ku bihe byari bihari muri ayo mezi.

Yongeraho ko mu baterankunga b’iki gitaramo basaga nk’abahuze ku buryo bitari koroha kuba bakora igitaramo icyo gihe mu buryo bwa tekinike ndetse no mu bijyanye n’ingamba bari bafite, gusa yemeza ko bazakomeza kubikora nk’uko bisanzwe buri kwezi.

Joe Boy watangaje ko azi gusa umuhanzi Davis D mu Rwanda, yasobanuye ko yatangiye akora umuziki nko kwishimisha aho yigaga muri kaminuza.

Davis D abajijwe icyo bakora nk’abahanzi mu kubyaza umusaruro abahanzi bakomeye baturuka hirya no hino, yavuze ko cyera by’abaga bigoye cyane kuko abateguraga ibitaramo batahaga agaciro abahanzi nyarwanda ndetse ntihabeho kubahuza n’abo bahanzi bakomeye.

Ariko kuri ubu Davis D yavuze ko abategura ibitaramo nka Kigali Jazz Junction basobanukiwe ko guhuza umuhanzi nyarwanda n’uwaturutse hanze abari inyungu nyinshi mu guteza imbere umuziki nyarwanda, yanemeje ko byoroshye no kuba haricyo yakorana na Joe Boy uri mu Rwanda kuri ubu.


auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *