
Mu mezi atari makeya kompanyi ya RG Consult itegura bitaramo bya Kigali Jazz Junction hano mu Rwanda yamamaza igitaramo kizitabirwa n’icyamamare muri nigeriya Johhny uzitabira igitaramo bateguye mu mperza z’uku kwezi .
Ku gicamunsi cyo ku munsi w’ejo nibwo ushizwe ibikorwa byo kwamamaza ndetse n’itangazamakuru muri RG Consult yatangarije itangazamakuru ko umuhanzi Johhny Drille biteganyijwe ko aza gusesekara ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Nzeri 2019 kw’isaha ya saa tatu z’ijoro aho araganira n’abanyamakuru iminota mike akajya kuruhuka kuko ku munsi w’ejo I saa ine afita ikiganiro n’itangazamakuru muri Marriot Hotel .
Jonny Drille ubusanzwe witwa John oghodaro azamukiye mu nzu ifasha abahanzi ya Marvin Record ya Don Jazzy yakunzwe mu ndirimbo nka Wait for Me”My Beautiful Love,Romeo & Juliet”,Halleluya” (featuring Simi),Awa Love”,Shine”,Finding Ef,Count on You”

Biteganyijwe ko igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba kw’Itariki ya 27 Nzeri 2019 aho kwinjira muri icyo gitaramo ari amafaranga ibihumbi 240Frw ku meza y’abantu Umunani naho VIP bikaba Ibihumbi 20Frw naho mu myanya isanzwe ni Ibihumbi 10FRW.