Johnny Drille yashimishije abitabiriye Kigali Jazz Junction (Amafoto)

Ku mugoroab wok u tariki ya 27 nzeri 2019  nibwo   umuhanzi Johnny Drille  afatanyaje na Sintex basururukije ababitabira  igitaramo ngarukakwezi  cya Kigali Jazz Junction cyabereye muri Camp Kigali kitabirwa n’imbaga  y’abantu benshi

Ni igitaramo cyari gitegerejwe na benshi bakunda ibihangano by’aba bahanzi bombi, banazahajwe no gukunda ibihangano byiganjemo ubutumwa buganisha ku rukundo.

Cyagombaga kuririmbamo abahanzi batandukanye barimo abakizamuka nka Stanza ndetse na Marie France Gusenga ariko aba bombi nta n’umwe wabashije nibura no gufata umunota umwe ngo yiyereke abari bitabiriye. Amakuru yatangajwe nyuma y’igitaramo ngo n’uko aba bose bataririmbye kubera kutubahiriza igihe.

Neptunez Band niyo yabanje gushyushya abari bitabiriye iki gitaramo mu bihangano bitandukanye bahuzaga n’amajwi ayunguruye ndetse n’umuziki unyura benshi.

Sintex [Kabera Arnold] niwe wakurikiyeho ashyushya benshi mu bihangano bye, yabanje indirimbo ye nshya amaze iminsi ateguza abakunzi be yitwa ‘Ndorera’.

Iyi ayiririmba wabonaga abafana basa nk’aho bataryohewe cyane kuko batayizi ariko bakanyuzamo bakamwereka ko bari kumwe nawe umunota ku wundi.

Yakurikijeho iyo yise ‘You’ yaririmbye herekanwa amwe mu mafoto meza y’abahanzi nyarwanda bazwi barimo Charly & Nina n’abandi. Sintex yagaragaje ko yishimiye urukundo yaretswe muri iki gitaramo.

Ati “Nishimye kubona amasura yanyu acyeye mumwenyura. Nanejejewe kandi n’uko mwanyakiriye.”

Yanaririmbye izindi ndirimbo ze zirimo ‘Why’ ndetse na ‘Byina’ zose wabonaga ko abafana bazizihiwe, bakaririmbana nawe abandi bakazamura amaboko berekana umunezero.

Yakurikiwe na Johnny Drille wari utegerejwe na benshi. Uyu muhanzi ubusanzwe witwa John Ighodaro yakiranywe urugwiro ubwo yinjiraga ku rubyiniro, benshi bamwereka ko bari banyotewe no gutaramana na we.

Uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko yaserutse yambaye imyenda y’ibara ry’umukara, inkweto z’umukara n’amataratara.

Na we yagaragaje ko yishimiye umubare w’abafana benshi afite mu Rwanda biganjemo ab’igitsinagore.

Yahereye ku ndirimbo yise ‘Finding Efe’, mbere yo kuyiririmba abanza kuvuga ko ari inkuru mpamo y’ibyamubayeho mu buzima. Yavuze ko igihe hari igihe yahuye n’umukobwa uteye amabengeza amusaba kwifotozanya nawe aramwemerera. Asobanura ko yari umusore ugira amasoni ku buryo yatashye atamwatse nimero ya telefoni.

Yongeye guhura n’uyu mukobwa baribwirana ariko ntiyamwaka nimero ya telefoni kubera ubwoba. Avuga ko inkuru ye n’uyu mukobwa yabaye imvano y’iyi ndirimbo ‘Finding efe’ imaze amezi atanu isohotse.

Uyu musore yaririmbaga yageramo hagati akaganiriza abafana be bari benshi muri iki gitaramo.

Hari aho yageze avuga ko yarenzwe n’ibyishimo ndetse ko byanga bikunze azagaruka mu Rwanda kuharirimbira kuko yahabonye abakunda ibihangano bye benshi bitandukanye n’uko yabikekaga.

Uretse ibihangano bye, yishimiwe mu bindi bihangano by’abandi bahanzi nka ‘Jolie’ ya Dolly Parton na ‘Perfect’ ya Ed Sheeran zatumye abantu bakangukira kumutega amatwi, abera bari bitabiriye bo asa nk’ubashyize mu yindi si.

Uyu musore yasoreje ku ndirimbo ze zirimo “Romeo & Juliet” yatumye benshi bagarura ubuyanja abari bahinduye intekerezo bagahagurukira icyari rimwe, “Hallelluya” yafatanyije na Simi ndetse na “Wait for Me” yaririmbye asezera abanya-Kigali.

Arangije kuririmba wabonaga benshi badashaka gutaha ariko Remmy uyobora Rg Consult itegura iki gitaramo, wari ukiyoboye avuga ko igitaramo gihumuje ndetse anavuga ko mu Ukwakira ku wa 25, Umunye-Congo Awilo Longomba ariwe utahiwe gutaramira abanyarwanda bihebewe ibihangano bye.

Mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu, abahanzi bose banyuze imbere y’imbaga yari yitabiriye baririmbye mu buryo bwa live. By’akarusho, Johnny Drille yanyuzagamo akicurangira Piano.

Igitaramo nk’iki cyaherukaga kuba muri Kamena aho umuhanzikazi Zahara umuraperi Nyamari Ongegu (Nyashinski) wo muri Kenya ndetse na Amalon basendereje umunezero abitabiriye.

Ubwo Kigali Jazz Junction yizihizaga imyaka ine ibayeho icyo gihe yashimiye abafana kubera urukundo babereka ndetse n’abaterankunga bakomeje kubaba hafi abikubira mu nteruro avuga ko ‘tuzakomeza gukora ibyiza kubera ineza y’abanyuzwe n’umuziki wa Jazz’.

AMAFOTO:Muhizi Serge

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *