
Umunyamideli Jokate Mwegelo wakanyujijeho mu rukundo na Diamond Platnumz aherutse kwinjira mu butegetsi bwa Tanzania agirwa Umuyobozi w’Akarere ka Kisarawe mu Ntara ya Pwani.
Uyu mukobwa w’imyaka 31 yahawe kuyobora Akarere ka Kisarawe na Perezida John Pombe Magufuli, mu mpera z’icyumweru gishize. Ubu, Jokate agiye kumara iminsi itatu ari Umuyobozi w’Akarere, izi nshingano yaziherewe rimwe na Jerry Muro wakoreye igihe kinini TBC.
Mwegelo, ni umunyamideli ukomeye muri Tanzania abifatanya no gukora ubushabitsi, kuririmba no gukina filime ndetse mu 2011 yahawe igihembo cya Zanzibar International Film Festival nk’umukinnyi mwiza wahize abandi mu bagore.
Yanditse ubutumwa burebure ku mbuga nkoranyambaga ze ahishura ibyamufashije kugira ngo agere ku rwego Perezida wa Tanzania amugirira icyizere akanamushyira mu nzego z’ubuyobozi mu mpinduka aheruka gukora.
Yavuze ko intwaro yamufashije kugera kuri uyu mwanya, ku isonga haza kwihangana, kudacika intege no guca bugufi muri byose ubundi akiyambaza Imana.
Jokate ati “Reka mbasangize ikintu kimwe, hari igihe cyageze mu mwaka washize, mu mpera zawo numva ncitse integer, numvaga nacitse intege muri byose, icyo gihe sinumvaga n’impamvu ndi muri politike.”
“Umunsi umwe ndi mu nama y’ishyaka, hari umukobwa waje wo muri Arusha aramfata arankomeza n’imbaraga nyinshi, yari kumwe n’umubyeyi umwe bashaka ko dufata ifoto. Uwo mukobwa yari muto, yahise ambwira uburyo ankunda cyane kuko ari njye watumye yinjira muri politike, yazamukiye mu ntara ya Arusha kandi abigeraho. Nasigaye mwengura.”
Yavuze koi bi byamuhaye imbaraga no kongera kwiremamo umutima wo gukomeza kujya mbere. Ati “Narishimye cyane, byandemye umutima no kubona ko hari umuntu nabereye itara umuntu bituma ahatana kandi abigeraho.”
Yongeraho ati “Ushobora kuba uri guca mu bizame bikugoye cyane mu buzima bwawe ariko icyo nakubwira ni ukudacika intege, burya hari abantu baba baguhanze amaso baba bifuza kumera nkawe, baba bashaka kukwigiraho amasomo.”
Jokate yavuze ko icyamufashije kugera ku buyobozi yahawe ari uko yagendeye ku isomo yize mu buzima rivuga ko “Urugendo rugana ku iterambere rugizwe n’imisozi n’ibibaya, ni ngombwa ko uhangana, nta terambere rigerwaho umuntu ataciye mu bizazane.”
Uyu mukobwa ni umwe mu rubyiruko rukomeye mu nzego zo hejuru mu ishyaka CCM iri ku butegetsi muri Tanzania.
Usibye kuba azwiho kuba yarakundanye na Diamond Platnumz, muri Kamena 2017 yasohotse ku rutonde rw’urubyiruko 30 rwo muri Afurika ruri munsi y’imyaka 30 rumaze gukora ibikorwa bikomeye binyuze mu kwihangira imirimo bikaba binatanga icyizere ko mu gihe kiri imbere ruzaba ari bamwe mu baherwe umugabane ufite. Ni urutonde rwakozwe na Forbes Magazine.
Jokate yavukiye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azwiho kuba yarabaye igisonga cya mbere cya Miss Tanzania 2006[icyo gihe hatowe Wema Sepetu].
Ni we washinze isosiyete ikora imyenda igezweho ndetse ikanayicuruza yitwa Kidoti. Ibi abifatanya no gukina amafilime no kuba umushyushyarugamba mu birori bitandukanye.
Yabaye Miss Temeke mu 2006, ahagararira aka karere mu marushanwa ya Miss Tanzania muri uwo mwaka, yegukana umwanya wa kabiri, aho Miss Tanzania yabaye Wema Abraham Sepetu na we waje gukundana n’umuhanzi Diamond Platnumz nyuma y’aho atandukaniye na Jokate.
Mu rukundo azwiho kuba yarahararanyeho na Prezzo ariko babikoraga mu buryo bw’ibanga nyuma nibwo yaje gukundana na Diamond baza gutandukana.

