
Mu gihe Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda ndetse no mafurika y”iburasirazuba Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone ari kwizihiza isabukuru y’Imyaka 40 avutse ndetse n’indi 20 akora muzika adahagaze agiye kwongera gukora indi sabukuru mu kabyiniro kazwi nk’amnesia .
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Ugblizz cyo muri Uganda uyu muhanzi biteganyijwe ko ari bwishimane n’abakunzi ahitwa Plaza building ahakore akabyiniro k’Amnesia aho igitaramo cyateguwe na abavangamuziki bo Kuri Galaxy FM.
Ushinzwe kwamamaza Ibikorwa byako kabyiniro Nambooze Prossie yavuze ko imiryango iraba ifunguye guhera I saa moya aho biteganyijwe ko icyo kunywa baraba bagishyize ku biciro byo hasi kugira bifatanye n’umwami wa Muzika muri Uganda
Yakomeje avuga ko Jose Chameleone biteganyijwe ko ari bugera muri Amnesia kw’isaha ya saa ine z’ijoro ari n’itsinda ryose rya Leone Island music