
Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka amateka hano mu Rwanda mu njyana ya Gakondo benshi baziko ayikomora kuri Sekuru Muzehe Sentore ndetse na Nyirarume Massamba Intore . uyu musore kuri ubu yashyize hanze indirimbo Dimba hasi yasubiyemo mu buryo bugezweho.
Iyo ndirimbo Dimba Hasi biravugwa yuko ari imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu turere tw’amajyaruguru mu myaka 40 ishize aho bayifashisahaga cyane cyane mu bihe bari mu birori bitandukanye aho bakoreshaka ingufu nyinshi mu kuyiririmba ndetse no kuyibyina .
Sentore yadutangarije ko nyuma yahoo iyo ndirimbo isubiriwemo na Nyirarume Massamba nawe ayikoze mu mpera z’umwaka ushize nawe yakomeje kugenda ashaka uko yazayisubiramo mu buryo bugezweho ariko atitaje cyane injyana yayo gakondo yakozwemo kabone ko yo inakunzwe cyane hano muri Afurika y’iburasirazuba .
Asoza Jules Sentore yavuze ko kuyikora kuriya atari agamije ikindi ahubwo ari ukugira ngo abakunzi be bakomeze baryoherwe n’umuziki we kuko atawikorera ahubwo aba ayikorera abakunzi be .
Indirimbo “Dimba Hasi” Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer MadeBeats. Ni mu gihe amashusho (Video) yayo yakozwe na Bob Chris Raheem. Ikaba ifite iminota itatu na masegonda 25.