
JUST FAMILY itsinda rigizwe Jimmy, Croidja ndetse na Bahati Aba mu minsi ishize batangarije badutangarije ko bafite umuhate wo gukora cyane kugira ngo biborohere kongera gusubiza iri tsinda mu ruhando rw’akomeye mu Rwanda. Just Family umurindi wayo ikomeje kuwumvisha andi matsinda ikomanga ku muryango w’abakomeye.
Umwaka wa 2018 wari umwaka wo kuba itsinda nka Just Family ryasubira ku murongo nyuma y’imvururu n’akavuyo kariranzwemo, bashyize hanze indirimbo zinyuranye baca amarenga ko badacitse intege bakongera imbaraga mu byo bakora mu gihe gito bashobora kugaruka mu ruhando rw’amatsinda akomeye mu Rwanda.

Kuri ubu Just Family itangiye 2019 ishyira hanze indirimbo ‘Aramurika’, iyi ikaba indirimbo nshya bakoranye na Mico The Best. Iyi ndirimbo nshya ya just Family na Mico The Best yakozwe na Iyzo Pro mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Bagenzi Bernard. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Bahati uba mu itsinda rya Just Family yijeje abakunzi ba muzika nyarwanda kongera kubona iri tsinda cyane ko bafite ibihangano byinshi bagomba gushyira hanze vuba cyane mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi ba muzika cyane cyane iyabo.