
Kalisa John uzwi nka Kjohn ni umwe basore bakunze gufasha cyane abahanzi ndetse no gutegura ibitaramo bitandukanye mu tubyiniro dutandukanye hano muri Kigali yashyize amashusho y’Indirimbo Indorerwamo Yakoranye na Mico The best , Mani Martin, Yemba Voice , Jay C , Green P , M1 ,Mr Kagame .
Muri iyi ndirimbo humvikanamo ubutumwa butaka umukobwa mwiza ufite uruhu rw’umwimerere aho bamushimira kuba atarihinduye uruhu bigatuma benshi mu basore iyo bamubonye bamubonamo ubwiza buhebuje .
Mu kiganiro na Kalisa John yatangarije kigalihit ko uyu mwaka afite gahunda nyinshi zo guhuriza abahanzi hamwe bagakora indirimbo nyinshi zifatika .
Iyi ndirimbo ifite iminota ine n’amasegonda 25’. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo “Indorerwamo” yakozwe na Producer Laser Beat mu gihe amashusho yayo yo yakozwe na AB Godwin.