Kane Tanaka ufatwa nk’ukuze cyane kw’isi yizihije isabukuru y imyaka 117

Ku wa 2 Mutarama 2020 nibwo umukecuru Kane Tanaka utuye mu gace ka Fukuoka mu majyepfo y’u Buyapani, yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 117 amaze abonye izuba, agumana agahigo ko kuba ari we muntu ukuze kurusha abandi ku Isi.

Ni ibirori byabareye mu kigo gifasha abageze mu za bukuru ari naho uyu mukecuru aba, byitabirwa n’abakozi b’iki kigo n’inshuti ze.

Tanaka ugaragara nk’ugifite imbaraga, ubwo bamuzaniraga umutsima ukoreshwa mu birori byo kwizihiza isabukuru, yagize ati “uraryoshye ndashaka akandi.”

Umwaka ushize ubwo yari afite imyaka 116 n’iminsi 66, nibwo Guinness World Records ikusanya uduhigo ku Isi yose, yatangaje ko ari we muntu ukuze kurusha abandi ku Isi.

U Buyapani nicyo gihugu gifite abantu bakuze benshi ku Isi, ibintu bitizwa umurindi n’umubare muto w’abana bavuka buri mwaka kandi icyizere cy’ubuzima cyaho kikaba kiri hejuru.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Buyapani ivuga ko abana bavuka bagabanutse ku kigero cya 5.9% kugeza ubwo mu mwaka ushize havutse munsi ya 900 000, ku nshuro ya mbere kuva leta yatangira gukusanya imibare mu 1899.

Tanaka yavutse mu 1903, mu 1922 ashyingiranwa na Hideo Tanaka babyarana abana bane, baza no kwakira uwa gatanu mu muryango wabo biyemeza kumurera.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *