Kanye West yasibye Konti ze za twitter na Instagram

Umuraperi w’Umunyamerika Kanye West, yasibye konti ye ya Instagram na Twitter. Uyu mugabo yasibye izi mbuga kuri uyu wa Gatandatu nta nteguza ahaye abamukurikira, nta n’impamvu ifatika yatumye abikora iramenyekana.

TMZ yatangaje ko icyaba cyatumye afata umwanzuro wo kuva kuri izi mbuga ari uko mu cyumweru gishize yibasiwe kubera kugaragara yambaye ingofero iriho amagambo Perezida Donald Trump yakoreshaga yiyamamaza.

Kanye West si ubwa mbere asibye imbuga nkoranyambaga ze kuko no mu mwaka ushize muri Gicurasi yasibye Instagram na Twitter akaza kongera kuzigarukaho muri Mata uyu mwaka.

Uyu mugabo aherutse kuvuga ko agiye kuza muri Afurika gutunganya indirimbo ziri kuri album ye iheruka kugira ngo ayirangize neza.

Ibyamamare birimo Taylor Swift, Miley Cyrus, Meghan Markle, Cardi B n’abandi, bagiye bava ku mbuga nkonyambaga bamwe bakazigarukaho abandi bakazivaho burundi.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *