
Kayitare Wayitare Dembe ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane na banyarawanda mu ndirimbo abana b’ Afurika,East afrika , Bonane ni zindi nyinshi kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Anita.
Uyu muhanzi wari umaze imyaka igera kw’icumi ataboneka muri muzika nyarwanda aho yagiye akora indirimbo nyinshi zitabariza imfubyi ndetse n’abarwayi ba Sida ubu yadutangarije ko atahagaritse muzika ahubwo yashyize ingufu nyinshi mu kwita ku umuryango yashinze wita ku burengazira bwa muntu binyuze mu kuvuga ku buzima .
Kayitare yagize ati “ n’iby’agaciro cyane kuba benshi mu banyarwanda barakiriye indirkmbo yanjye Anita mu gihe bebshi bari baziko nahagaritse gukora muzika kandi ataribyo gusa nabatangariza ko mu gihe batambona nari mpugiye mu kazi ko kuzamura Umueyango nashize witwa witwa A.H.R (Amahoro Human Respect) ukora akazi ko kuvugira ikiremwamuntu ndetse no gufasha imfubyi
Yakomeje atubwira ko nubwo ari muri ibyo ubu afite gahunda nyinshi harimo kwongera kwigarurira imitima y’abakunzi be nka mbere anabizeza ko bazishima cyane .
Ku bijyanye n’umuzungukazi bakunze kugaragara bari kumwe kenshi atubwira ko ari inshuti isanzwe kandi bafatanya mu kazi ka buri munsi anongera ko ari nawe yifashishije mu mashusho yiyo ndirimbo anita .
Tumubajije igihe azashyirira amashusho yiyo ndirimbo ye nshya Anita yadutangarije ko mu kw’itariki ya 1 Gicurasi 2019 aribwo azayashyira ku mugaragaro akaba ari gukorwa na Hirwa