Kayonza: Reba ibyo umusore yakoreye Asinah nyuma yo kumwereka ikariso yari yambaye

Mu bitaramo bikomeje bya Rwanda Music First kuwa gatandatu bari bakomereje i Kayonza aho abitabiriye igitaramo bamwe bishimiye abandi batangazwa n’umuhanzi Asinah ariko bananyurwa n’umuziki wa P-Fla, Bull Dog, Queen Cha na Nick Dimpoz.

Bull Dogg na Pfla babanye muri Tuff Gangs bari ku rubyiniro

Bull Dogg na Pfla babanye muri Tuff Gangs bari ku rubyiniro

Nyuma ya Rusizi, i Kayonza niho hari hatahiwe aho cyabereye abafana bari baje atari bacye kureba aba bahanzi nyarwanda muri ibi bitaramo bigamije kubakundisha umuziki w’iwabo.

Bull Dogg yabanje, abaririmbira indirimbo ze bazi nka ‘Kaza Roho’,’Mechament’ n’ izindi. Mbere yo gusoza yahamagaye mugenzi we P-Fla bahoranye muri Tuff Gang bakaza gushwana ubu bakaba bariyunze maze bararirimbana.

Nyuma y’aba bahanzi ba Rap hakurikiyeho Nick Dimpoz, uyu unazwi muri filimi y’uruhererekane izwi nka ‘City Maid’.

Uyu bwari ubwa mbere akoreye igitaramo i Kayonza, abaho abenshi bamuzi cyane muri ‘City Maid’.

Banyuzwe n’umuziki wa Nick bamwe mu bakobwa bari bahari bamusanga ku rubyiniro kugira ngo babyinane indirimbo ze.

Nick Dimpoz abyinana n'umwe mu bafana

Nick Dimpoz abyinana n’umwe mu bafana

Asinah yaje yambaye bitangaje dore ko benshi bari bamurangariye bameze nk’abatunguwe.

Uko yari yambaye n’uko yabyinaga nibyo byaranze iki gitaramo, umusore umwe yasheze ashaka kubyinana na we baramureka aragenda aridagadura.

Queen Cha umwe mu bahanzi baheruka mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star niwe waririmbye bwa nyuma.

Mu ndirimbo ze zitandukanye nka ‘Winner’,’Kizimya mwoto’,’Icyaha ndacyemera’ n’ izindi zahagurukije benshi bamufasha kuzibyina.

Icyo gitaramo cyarangiye ku isaha ya saa saba z’ijoro.

Biteganyijwe ko ibitaramo bya Rwandan Music First bizakomereza Iburengerazuba mu karere ka Rubavu.

Queen Cha abyianana n'umufana

Queen Cha abyianana n’umufana

Asinah yaje yambaye bitangaje

Asinah yaje yambaye bitangaje

Abafana bahagurutse ngo bamwitegereze neza

Abafana bahagurutse ngo bamwitegereze neza

Uyu musore yaje maze barawuceza

Uyu musore yaje maze barawuceza

Yabyinaga nk'akamari ubundi akanazamura akabereka umubiri

Yabyinaga nk’akamari ubundi akanazamura akabereka umubiri

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *