
Umusore witwa Nsanzamahoro w’imyaka 25 wo mu mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare yaciye umutwe mukase akoresheje umuhoro nyuma yo kumushinja kumuterereza amarozi.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa Mbere, aho uyu musore bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yaciye umutwe umugore wa Sewabo witwa Mukakayibanda w’imyaka 54 y’amavuko (mu kase ) avuga ko ibyo bibazo ariwe wabimuteje.
Bivugwa ko uyu musore ngo yari amaze igihe kinini avuga ko azica mukase kuko ngo yamushinjaga kumuroga bikamuviramo kugira uburwayi bwo mu mutwe.
Amakuru avuga ko ahagana saa 19:45 z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2019, Nsanzamahoro yasanze Mukakayibanda mu rugo rwe akamutemagura kugeza amwishe.
Gusa kandi ngo mbere yuko yica uyu mugore, ngo yigeze no gutema urutoki rwe arangije abwira ubuyobozi ko uburwayi afite bwo mu mutwe ari amashitani atezwa na mukase.
Nyakwigendera icyo gihe yabwiye ubuyobozi ko uyu muntu wamutemeye insina yamubwiye ko azanamwica.
Ubuyobozi ngo icyo bwakoze bwajyanye Nsanzamahoro kwa muganga i Rwinkwavu kugira ngo ajyanwe i Ndera ahavurirwa abantu barwaye mu mutwe ariko ntibamujyanayo ahubwo nyuma arataha.
Aya makuru kandi yemezwa n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare,aho yabwiye umunyamakuru ko uyu musore yishe mukase gusa ngo yahise atabwa muri yombi.
Ati “Ubundi uriya musore asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, akaba n’ubundi yakundaga kwangiza imitungo y’iwabo akenshi yakundaga kujya mu rutoki agatema insina zose, yakundaga kuvuga ko ibibazo byose afite abitezwa n’uwo mukase ni uko amusanga mu rugo aramutema.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu byangombwa uwo musore afite yahawe na muganga bigaragaza ko afite ikibazo cyo mu mutwe ku kigero cya 92% ariko ngo mu bigaragara ni uko yishe mukase yari amaze igihe abipanga ngo kuko nyuma yo kumwica yahise ahunga ariko aza gufatwa n’abaturage.
Uyu muyobozi yasabye abaturage kuba maso abo babonye bafitanye amakimbirane
bakabimenyesha ubuyobozi kugira ngo bubikurikirane hakiri kare.
Kuri ubu Nsanzamahoro yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Sitasiyo ya Kabarondo.