
Kenny Sol ni umwe mu basore bari bagize utsinda rya Yemba Voice ariko Kuri ubu akaba uyu musore nyuma yo gutandukana na bagenzi be asigaye akora umuziki ku giti cye ndetse kuri ubu uyu musore ni umwe mu basore baririmbye mu ndirimbo y”umunyamakuru K john ari kumwe n’abahanzi benshi yise Indorerwamo .
Uyu musore ubwo bari mu gikorwa cyo gufata amashusho yiyo ndirimbo indorerwamo yagiranye ikiganiro na Ktv Rwanda ndetse na Kigalihit maze adutangariza byinshi kw’isenyuka ry’Itsinda ry Yemba Voice .
Kenny yagize ati Ntago twashwanye nkuko abantu babitekereza twararebya dusaga nyuma yo kujya kwiga ku Nyundo buri wese yari afite uko azakora umuziki we yatanze urugero avuga ko Billy we yakundaga gakondo naho , Moses akaririmba ibyo ku giti , niho bahise bafata icyemezo cyo kujya baura nk’Itsind arya yemba Voice ariko ushaka akajya akora igihangano cye bitababujije kuba umuryango umwe .kandi yizeza bakunzi babo ko bidatinze bazakoran aindirimbo bazabona vuba .

Abajijwe ku bijyanye n’ikibazo cyavutse kw’ishuri rya Muzika ubu risigaye riba I muhanga , yasubije ko uko abantu bose byabyumvise ariko nawe yabyumvise kuko we akenshi atakundaga kujya muri izo concert babaga bahamagayemo kabone ko aribwo yari akigerayo muri icyo gihe akab ayarakundaga kuba yihugiyeho cyane muri muzika ye.
Akomoje ku bijyanye no kuba barababwiraga ko ari Ukwimenyereza yasubije ko kenshi babwiraga ko ari Ukwimneyereza ariko hakaba n’igihe bazana amasezerano bakayasinya ariko ku giti cye ntiyigeze abijyano nubwo abandi bagenzi be babanyeshuri bajyaga bacishamo bakijujutira ibyo ubuyobozi bw’ikigo bubakorera .
Kenny ku bijyanye n’amakuru avugwa yuko abahanzi bagiye kwiga Muzika muri ririya shuri bari baramaze kwamamara nkaba Danny Nanone, Derek , Lanie na bandi benshi bagezeyo umuziki wabo ugashira kandi bari bari ku rwego rwiza yavuze ko ibyo bivugwa ataribyo ahubwo buri muntu agira uko yubaka ibintu bye kugira azatere imbere . naho ku banyeshuri bize ku nyundo bavugwaho ko iyo bageze hanze bifunga ku bandi bahanzi babakangisha ko bon go bazi umuziki , uyu musore usubiza mu magambo make yavuze ko ubikora wese aba ariko asanzwe yimereye muri kamere ye.
Mu gusoza Kenny Sol yasabye abakunzi be ndetse n’aba Yemba Voice ko bakomeza kubatera ingabo mu bitugu nkuko babikoze kuva kera banabashimira uruhare bagize mw’Iterambere ryabo .