Kenya : Umugore yataye umwana mu gihuru kugirango abone uko yiterera akabariro n’undi Mugabo

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umugore utuye ahitwa Eldama wahishe umwana we mu ishyamba kugira ngo atabarogoya ajya gusambana n’umumotari bakundana mu ibanga.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Ghafla cyavuze ko uyu mugore atuye ahitwa Eldam Ravina mu mujyi wa Baringo muri Kenya aho yavuye mu ruho mu masaha y’igitondo akajya mu mujyi gusa nyuma akaza guhura n’umusore bahoze bakundana ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto niko kujya gusambanira mu ishyamba .

Mu gihe uyu mugore yafashe uruhinja rwe akarushyira kure yabo kugirango rutaza kubatenguha mu gikorwa cyabo ,undi mugore wahitaga hafi aho yaje gutora uwo mwana ahita amujyana kuri Police .

Abashinzwe umutekano basubiye hafi naho uwo mwana yatoraguwe nibwo baje gusanga nyina yararimo gusambana n’umumotari ,niko kumusubiza umwana we .

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *