
Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda iratangaza ko yiteguye guha aba motari bakorera mu mujyi wa Kigali jile nshya, inabashyiriraho uburyo bwo kwishyurwa hakoshejwe ikoranabuhanga kuri Airtel Money hagamijwe gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Nyuma yuko ikigo cy’Igihugu cyigenzuramikorere RURA, gishyize hanze itangazo rikubiyemo amabwirizi azagenga abamotari ubwo bazaba basubukuye imirimo yabo ku itariki ya 1 Kamena 2020.
Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2020, Airtel Rwanda isanzwe ifite ubufatanye n’ishyirahamwe ry’abamotari FERWACOTAMO bashyizeho ingamba zizafasha aba motari kwishyurwa kuri telephone uhereye tariki ya 1 Kamena, ubwo moto zizaba zongeye kwemererwa gukora mu mujyi wa Kigali. Abagenzi bakazajya babasha kwishyura mu nzira zoroshye bakoresheje telephone zabo bakanze *544#.
Muri ibi bihe bitotoshye bya coronavirus, kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga byatumye ubukungu budahungabana kandi binagabanya ibyago byo kwanduzanya. Hakoreshejwe uburyo bwo gukanda *544# abamotari bazabasha kwishyurwa mu buryo bwa kashilesi bitabagoye hakoreshejwe Airtel Money. Iki gisubizo mu myishyurire kizabafasha kwishyura imisanzu mu mashyirahamwe yabo banagabanyirizwe mu gihe baguze esansi kuri sitasiyo za Mount Meru fuel.
Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, bwana Amit Chawla avuga ko bishimiye gutuma abamotari basa neza, birinda kandi banafite umutekano.
Yagize ati “Muri iki gihe abantu basubira mu kazi, twishimiye guha abamotari jile za AIRTEL zituma basa neza, birinda banafite umutekano. Uretse n’ibyo kandi, byaragaragaye ko kwishyurira kuri telephone ari uburyo bwizewe bufasha abantu kwirinda kuba bakwandura virus bitewe no gukora ku bintu bitandukanye cyangwa amafaranga.”
Airtel Rwanda yinjiye mu bufatanye n’ibigo bicuruza ibikomoka kuri peterori harimo Mt Meru Ltd aho abamotari bagabanyirizwa ibiciro kuri serivisi z’ingenzi nka esansi n’amavuta ya moto mu gihe bishyuye kuri Airtel Money birinda guhererekanya amafaranga mu ntoki.
Umuyobozi wa FERWACOTAMO bwana Ngarambe Daniel yashimiye Airtel avuga ko ubu bufatanye bagiranye buje mu gihe bari babukeneye.
Yagize ati “Umutekano, guhuza abantu, no kugeza abantu aho bifuza biboroheye nibyo bibazo by’ingenzi twiteguye gukemura ubwo habura igihe gito ngo moto zisubire mu muhanda. Turashimira Airtel ku kuba yihutishije ubu bufatanye tunahamya ko bwaje mu gihe gikwiye kuko icyo dushyize imbere cyane ari isuku n’umutekano w’abamotari. Uburyo bw’imyishyurire buvuguruye bwa Airtel buzatuma abanyamuryango bacu bagenda barushaho kumenya ibyiza byo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.”
Mu kwishyura urugendo, abakiriya bazajya bakanda *544# hanyuma bakurikize amabwiriza.

