
Muri iyi minsi mu Rwanda bitaramo byiswe Silent Disco biri mu bikunzwe cyane hano mu Rwanda kubera ko abakunzi ba muzika muri ibyo bitaramo bumva umuziki udasakuza aho buri wese yibyinira indirimbo yifuza bitewe nuko abadj baba bazicuranga.
Ni kuri iyo mpamvu mu mperza z’iki cyumweru hari ibitaramo bibiri bizabera hano mu Rwanda kimwe kizaba ku wa gatanu 2019 cyiswe Happy People Silent Disco naho ku wa gatandatu hakazaba icyo bise Beach Silent Disco .
Mu kiganiro nabari kugitegura yatubwiye ko muri iyi minsi bashyize ingufu nyi nshi mu gushaka uko bashimisha abankunzi ba muzika hano mu Rwanda akaba ariyo mpamvu muri iyi minsi bashyizemo ingufu nyinshi mu gushaka ibikoresho byo kuzajya bakoresha muri ibyo bitaramo .
Tumubajije niba kubona ibyo bikoresho bitarabagoye yadusubijeko byabatwaye umwanya munini cyane ariko kugeza ubu bakaba bamaze kwitegura ibintu byose igisigaye ari umunsi nyamukuru
Mu gusoza yasabye abnyakigali ndetse n’abanyarubavu kuzitabira ari benshi muri ibyo bitaramo kuko bahishiwe byinshi n’abadj bakomeye bo mu Rwanda .