
Mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa kane ahazwi nko kuri Sun City mu Murenge wa Nyakabanda umukanishi yatwaye imodoka y’abandi arayigongesha ayisohokamo ariruka.

Ababonye ibyabaye bavuga ko umukanishi wari utwaye iriya modoka yari ayihaye nyirayo atabizi.
UTUJE Isaak yabwiye Umuseke ati “Yayibye mu igaraje aho basanzwe bakorera ahazwi nko kuri 40.”
Yavuze ko nyiri iriya modoka yayijyanye mu igaraje mu gitondo kugira ngo bayitere irangi, ayisigira umukanishi, n’imfunguzo zayo, undi abonye agiye niko kuyijyamo aratwara ayigongesha umuhanda igwa mu muferege.
UTUJE ati “Yayitwaye ayihaye kandi ntabwo yari azi gutwara imodoka, yari ameze nk’uri kuyiga. Ku bw’amahirwe nta muntu waguye muri iriya mpanuka, ariko yangije imodoka n’ibikorwa remezo.”
Muri iki gihe abantu bamaze igihe badatwara ibinyabiziga, Umunyamakuru w’Umuseke yagiye abona impanuka nto abantu bakwirinda.
Kicukiro Sonatube, tariki 30 Gicurasi ahazwi nko ku muhanda ujya Ziniya, imodoka Jeep Land Cruiser yagongewe inyuma na Bisi nini ya KBS iyishyira ku ruhande rw’umuhanda hakurya, ku bw’amahirwe Shoferi yasohotsemo ari mu zima, impanuka nk’iyo yari kwirindwa.
Ahagana saa tatu n’igice ku wa gatanu tariki 29 Girusasi, 2020 imodoka ya Voiture nto yasubiraga inyuma ahazwi nko Kwa Rwahama i Remera, ikubita umuntu wari kuri moto, na we ku bw’amahirwe yahavuye ari muzima.
Umuvugizi wa Police, CP John Bosco Kabera aherutse gutangaza ko muri iki gihe utubari tutemerewe gukora, Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yafashe abantu barenga 90 batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga.


