Kigali: Umumotari PAPA MESSI yagaragaje urukundo rudasanzwe akunda Radio B&B UMWEZI (Amafoto)

Yagaragaje urukundo rudasanzwe akunda radio ivugira ku murongo wa 95.3 B&B UMWEZI. Yandika izina ry’iyi radio kuri Moto atwara imufasha kubaho no kubeshaho umuryango we!.

Karangwa Vedaste uzwi nka Papa Messi, uyu wamamaye cyane ku bitangazamakuru birimo Radio zikorera hano mu Rwanda kubera gutanga ibitekerezo mu biganiro bitandukanye cyane cyane ibya siporo.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’Imyaka 40 y’amavuko, Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27/07/2022, umunyamakuru wa Kigalihit.rw yamusanze mu karere ka Nyarugegenge mu murenge wa Nyarugenge mu kagari ka Biryogo ahazwi nko muri TARINYOTA, ni agace kabarizwamo abakanishi bakora za Moto ndetse n’Amamodoka.

Papa Messi yari yahaye abakanishi akazi ko kwandika amagambo kuri Moto ye, amagambo ari mu zina rya radio B&B UMWEZI.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kigalihit.rw Papa Messi yatangaje ko impamvu yamuteye gukora ibi ari urukundo yigeze kugaragarizwa na bamwe mu banyamakuru bakorera iyi Radio mu bihe bibi bya GUMA MU RUGO.

Papa messi Yagize ati” Ubwo twari mu bihe bibi bitoroshye bya GUMA MU RUGO natunguwe no kubona abanyamakuru ba radio B&B UMWEZI baje iwanjye banzaniye ibyo kurya bitandukanye icyo gihe nabayeho neza njyewe n’umuryango wanjye, akaba ariyo mpamvu nanjye mbahoza ku mutima. Kuba nanditse amazina kuri Moto yanjye nuko mbakunda kandi mbahoze ku mutima.

Uyu mugabo asanzwe ari umufana w’ikipe ya Barcelona yakinnyemo umukinnyi Lionel Messi wamamaye cyane muri iyi kipe akaba ari nayo mpamvu izina Messi yaryise umwana we w’umuhungu kubera urukundo yamukundaga.

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Chaba Ally Promo

Entertainment & Music

Leave a Reply

Your email address will not be published.