Kim Kardashian yashyize hanze udupfukamunwa twavugishije abatari bake ( Amafoto )

Kim Kardashian yinjiye mu mubare w’abantu bashishikajwe no guhangana na Coronavirus ashyira hanze udupfukamunwa twiswe ‘skims face masks’, utwa mbere twasamiwe hejuru duhita dushira.

Uyu mugore w’imyaka 39 asanzwe azwi cyane mu isi y’imyigaduro ku isi yose kuko ari umwe mu banyamideli bakomeye ndetse by’umwihariko akaba umugore w’umuhanzi Kanye West.

Udupfukamunwa yakoze turi mu mabara atandukanye, tugurishwa ku giciro cy’amadolari umunani. Twashyizwe ku isoko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Nyuma y’amasaha make akimara kudushyira hanze, yanditse kuri Twitter agaragaza ko twahise tugurwa turashira ariko akaba ari kuganira n’abo bafatanyije bo muri Los Angeles bakaba bakora utundi vuba na bwangu.

Utu dupfukamunwa twari turi mu mabara atanu, twagiye hanze ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ndetse twose duhita tugurwa turashira mu gihe kitarenze iminota 30.

Gusa n’ubwo twaguzwe muri ubwo buryo hari bamwe bashinjije Kim Kardashian irondaruhu nyuma y’amafoto yagiye hanze harimo agasa n’umukara kari kambitswe umukobwa w’umunyamideli w’umwiraburakazi yarangiza akavuga ko ntaho bitaniye n’ubundi ameze nk’utakambaye.

Nyuma yo kotswa igitutu ku mbuga nkorambaga baje kubihindura. Gusa Kim Kardashian nta kindi yigeze atangaza nyuma.

Skims yitiriwe utu dupfukamunwa isanzwe ari brand ikomeye ya Kim Kardashin, yavuze ko izatanga ku buntu ibihumbi 10 byatwo mu mijyi irimo uwa Los Angeles aho kwambara utu dupfukamunwa byabaye itegeko.

Muri Kamena 2019, Kim Kardashian nabwo yamaganiwe kure n’Abayapani batandukanye bamushinja gutesha agaciro umwambaro wamamaye muri iki gihugu uzwi ku izina rya Kimono, nyuma yo gutangaza imyambaro ye mishya yahariwe abagore y’imbere akayita gutyo. Nyuma yaje kwisegura anayihindurira izina.

Kim Kardashian ni umwe mu bagore b’ibyamamare cyane ku isi yose

Udupfukamunwa twa Kim Kardashian

auto ads

Recommended For You

About the Author: mc dammy emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *