Kirehe FC inyagiwe ibitego 3 ku busa na Rayon Sport Caleb na Sarpong bongera ibitego (Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Kirehe FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali. Bimenyimana Bonfils Caleb na Sarpong Michael bahise buzuza ibitego birindwi (7) buri umwe. Rayon Sports iracyari ku mwanya wa kabiri n’amanota 28.

Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa 38’ ubwo Bimenyimana Bonfils Caleb yateraga penaliti nyuma yuko yari akorewe ikosa na Jackson Nkurikiye wahise ahabwa ikarita y’umuhondo. Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Manzi Thierry ku munota wa 49’ mu gihe Michael Sarpong yasoje gahunda y’ibitego byabonetse mu mukino ku munota wa 78’. Michael Sarpong yujuje ibitego birindwi (7) muri shampiyona.

Umutoza Robertinho mbere y’umukino abwiy yatangarije kigalihit ko intego afite ari ugusatira no gushaka ibitego byinshi byatumye abanza mu kibuga ba rutahizamu be bose, Raphael Jonathan DaSilva, Michael Sarpong na Bimenyimana Bonfils Caleb, abo benshi bise Inyabutatu ya Rayon Sports.

Rayon Sports yahise yuzuza amanota 28 mu mikino 14 imaze gukina muri shampiyona, ikomeza kuguma kuguma ku mwanya wa kabiri inyuma ya APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 32 mu mikino 13.

Undi mukino wakinwe kuri iki Cyumweru wahuje Bugesera FC na Musanze FC banganya ibitego 2-2.  Bugesera FC yari mu rugo yatsindiwe na Ruberwa Emmanuel na Rucogiza Djihad mu gihe Barirengako Frank na Mugenzi Cedric batsindiye Musanze.







Amafoto :Cooltvrwanda/Nsanzabera Jean Paul

472 total views, 2 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.