
Umuryango wa Kizito Mihigo, uherutse kwitaba Imana watangaje gahunda yo kumushyingura, umuhango uteganijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2020.
Umuryango w’uyu muhanzi, byatangajwe ko yapfuye yiyahuye nk’uko byasohowe mu itangazo rya Polisi ku wa mbere tariki 17 Gashyantare, kuri uyu mugoroba nibwo byatangajwe ko azashyingurwa ku wa gatandatu saa kumi z’umugoroba.
Biteganijwe ko, mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki 22 Gashyantare bazajya gufata umurambo, saa yine hakabaho umuhango wo kumusezera mu rugo.
Saa saba hazabaho umuhango wo gusezera kuri Kizito Mihigo kuri Paruwasi ya Ndera, ku isaha ya saa kumi z’umugoroba nibwo Kizito azashyingurwa I Rusororo.
Polisi y’u Rwanda yemeje ko umuhanzi Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Remera, yiyahuriye muri gereza agapfa mu rukerera rwo ku wa 17 Gashyantare 2020.
Ku wa 14 Gashyantare 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rwatangaje iby’itabwa muri yombi rya Kizito Mihigo, runatangaza ko ari gukorwaho iperereza ku cyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.’
Nyakwigendera yari akunzwe na benshi mu ndirimbo zinyuranye zirimo n’izikoreshwa muri kiliziya Gatulika.